Mu birwa bya Zanzibar muri Tanzania, impanuka y’ubwato yaguyemo abantu icyenda, ababarirwa muri za mirongo  baburirwa irengero kugeza ubu.

Ubwo iyo mpanuka yabaga, ubwato bwari burimo kwerekeza ku kirwa cya Panza buvuye i Pemba, abari muri ubwo bwato bari bagiye mu muhango wo gushyingura i Panza.

Uretse abitabye Imana n’abataraboneka, abandi batandatu batabawe bakiri bazima, ubu barimo kwitabwaho n’abaganga.

Mu bataraboneka harimo n’uwari utwaye ubu bwato nkuko polisi ibitangaza

Umukuru wa polisi muri Pemba Richard Thadei Mchomvu  yabwiye BBC ko abantu bagera hafi kuri 40 ari bo bari bari muri ubwo bwato, ariko ko umubare nyawo w’abari baburimo utazwi.

Kugeza ubu icyateye iyo mpanuka ntikiramenyekana

Ku wa kabiri nimugoroba ibikorwa by’ubutabazi byari byabaye bihagaze, byongera gusubukurwa mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu.