Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Robert Bapfakurera, ashima leta ku kigega nzahurabukungu cyashyiriweho abacuruzi, akanasaba ko abacuruzi bato bahuye n’ingaruka za Covid-19 bagerwaho n’ubufasha, mu rwego rwo kwirinda ko bananirwa bakava mu bucuruzi.

Ibi Bapfakurera yabivuze ubwo hatangizwaga ukwezi ko gushimira abasora, kuri uyu wa 28 Ukwakira 2021.

Ukwezi ko gushimira abasora ni umwanya washyizweho na guverinema y’u Rwanda, kugira ngo Abanyarwanda barusheho kuzirikana akamaro k’imisoro n’amahoro mu iterambere ry’Igihugu.

Uku kwezi kandi  ni urubuga abasora hamwe n’inzego zinyuranye zigira uruhare mu iterambere ry’Igihu zicara hamwe zikungurana ibitekerezo, mu rwego rwo kuzamura imyumvire mu birebana no gusora, no ku ngamba zafatwa kugira ngo uburyo bwo gusora burusheho kunoga.

Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, PSF, Robert Bapfakurera, yavuze ko amafaranga Leta yatanze yafashije ibikora bimwe na bimwe  gukomeza gukora, anasaba ko abacuruzi bato nabo bashyigikirwa kugira ngo badahagarika ibyo bakora.

Ati”Turashima Leta yacu kuko yadufashije, na cyane cyane muri kiriya kigega amafaranga yatanze yafashije ibikorwa bimwe na bimwe kuba bitarananiwe burundu. Ntitwakwirengagiza ko hari bagenzi bacu bamwe na bamwe bagifite ibibazo byinshi bikomeye batewe na Covid-19, cyane cyane abacuruzi bato bamwe na bamwe ntabwo biboroheye”

Bapfakurera avuga ko hajyaho ingamba zo gufasha abataragezwe n’ikigega ubucuruzi bwabo bwaragizweho ingaruka n’icyorezo, agasaba Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA, n’abandi bafatanyabikorwa gushyira hamwe bagafasha abo bacuruzi.

Ati” Ninaho dusabira RRA n’abafatanyabikorwa bandi kubitegerezaho muri iki gihe cyo kugenda dusura abacuruzi, tukareba neza abo bantu bagizweho ingaruka zikomeye, kugira ngo habeho uburyo bwo kubafasha na cyane cyane nkuko byagenze hariho nko kubasonera imisoro, kugira ngo ntibave mu bucuruzi burundu”.

 Muri Kamena 2020, Guverinoma y’u Rwanda yashyizeho Ikigega Nzahurabukungu [Economic Recovery Fund, ERF], cyahise gishyirwamo miliyoni 100$.

Ibi byari mu rwego rwo kunganira bizinesi zazahajwe n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, kugira ngo zibashe kuzanzamuka  zisubukure ibikorwa byazo, zibungabunge umurimo, bityo bifashe gukumira ingaruka z’iki cyorezo  ku bukungu.

Muri Werurwe 2021, Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard, yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko ko uyu mwaka uzarangira gishyizwemo miliyari 370 Frw.