Ubwo yarimo asobanura impamvu y’indirimbo ye nshya ‘Friday Feeling’, Willis Austin Chimano uzwi nka Chimano yatangaje ko ari umutinganyi.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko Wills Austin yavuze ko ubu ari kubaho mu kuri kandi azakoresha muzika ye mu kurwanya kwikuza kubi kw’igitsina gabo, kwibasirwa bidafite ishingiro, n’uburyarya.

Muri iyi ndirimbo ‘Friday Feeling’,  hagaragaramo abagize ihuriro ry’abafite amahitamo njyabitsina atandukanye (LGBT).

Nta na rimwe Chimano yari yarigeze avuga ku mugaragaro ko ari umutinganyi nubwo mu bihe byashize yagiye agira abagabo bakundana nawe.

Muri Kenya Imibonano mpuzabitsina y’abahuje igitsina ihanwa kugera ku gufungwa imyaka 14, gusa kubyemera kwe bishobora kuzatiza umurindi abaharanira uburenganzira bw’aba-LGBT muri iki Gihugu.

Sauti Sol ni rimwe mu matsinda akomeye mu muziki muri Afrika kandi yegukanye ibihembo bya MTV Africa Music Awards 2016.