Umuntu umwe ari gushakishwa mu mugezi wa Nyabarongo, nyuma y’impanuka idasanzwe y’ubwato bubiri bwagonganiye muri uyu uyu mugezi, mu gice giherereye mu Karere ka Muhanga.

Ni impanuka yabereye mu mugezi wa Nyabarongo mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 03 Ukuboza 2022, ubwo ubwato bwavaga mu Karere ka Muhanga bwagonganaga n’ubwavaga mu Karere ka Gakenke

Nyuma y’iyi mpanuka, abantu  barenga 40 barohowe ari bazima.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rongi, Oswald Nsengimana, Yabwiye UKWEZI dukesha iyi nkuru ko ibarura rikomeje ngo hamenyekane neza ababa bari mu bwato bwerekezaga i Gakenke, ndetse ko inzira zinyura muri aya mazi zabaye zisubitswe.

Ati “Inzira zose zo muri Nyabarongo zirasubitswe kugeza igihe abaturage bazabonera ubwato bwa moteri bwabafasha gukomeza ubuhahirane”.

Nsengimana  Oswald asaba abaturage kwirinda gukoresha ubwato bw’ibiti mu gihe byagaragaye ko bushobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Inzira y’ubwato ni yo yari irimo kwifashishwa mu migenderanire y’uturere twombi, nyuma y’uko ikiraro cyari cyubatswe ngo gifashe abaturage kwambuka Nyabarongo cyasenywe n’abantu batahise bamenyekana, ariko hakaba hari gukurikiranwa abagera kuri 11 mu turere twombi.