Uwahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Sudan ,Abdalla Hamdok, uherutse guhirikwa kuri uyu  mwanya ndetse agahita atabwa muri yombi n’abasirikare, yagaragaje ko we na Guverinoma ye yasheshwe aribo gisubizo ku bibazo iki gihugu gifite.

Minisitiri w’Intebe wa Sudani, Abdallah Hamdok, yatawe muri yombi Mu cyumweru gishize n’Ingabo z’iki gihugu zimufungira iwe mu rugo.

BBC ivuga ko Abdalla Hamdok , ubwo yasurwaga n’abahagarariye ibihugu byabo muri Sudan, yavuze ko we na Guverinoma ye aribo bari igisubizo kuri ibi bibazo bimaze igihe muri Sudani.

Abdalla Hamdok  yahiritswe ku butegetsi ku wa 25 Ukwakira 2021, nyuma hakurikiraho imyigaragambyo y’abaturage bamagana ubutegetsi bwa gisikare bwafashe igihugu, imyigaragambyo imaze kugwamo abatari bake.