Umuryango w’Abibumbye (ONU) utangaza ko Abanyasomaliya babarirwa muri za miliyoni bugarijwe n’ubushyamirane, amapfa n’indwara bakeneye infashanyo yo kurengera ubuzima bwabo.

Imyaka mirongo y’ubushyamirane, impinduka z’ibihe, ibyorezo hamwe n’ubukene bwiyongera, harimo n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19, byagize ingaruka ku mibereho y’abaturage no ku bukungu, biri mu birimo gushegesha ubuzima bw’abantu n’ubw’amatungo muri Somaliya.

Inkuru dukesha Ijwi ry’Amerika ivuga ko ONU igereranya ko miliyoni 7 n’ibihumbi 700, ni ukuvuga icya kabiri cy’abaturage ba Somaliya, bazakenera infashanyo y’ubutabazi no kurindwa mu mwaka utaha wa 2022.

Uyu muryango urasaba miliyari imwe na miliyoni 500 y”amadorari yo gufasha miliyoni 5 n’ibihumbi 500 by’abaturage bababaye kurusha abandi.

Umuhuzabikorwa by’ubutabazi wa ONU kuri Somaliya, Adam Abdelmoula, avuga ko 80% by’igihugu byahuye n’amapfa.

yabwiye Ijwi ry’Amerika ko abantu ibihumbi 169 bataye ingo zabo bajya gushaka amazi, ibiribwa n’urwuri rw’inka zabo.

Uyu muhuzabiko by’ubutabazi wa ONU, avuga ko miliyoni 1 n’ibihumbi 200 by’abana bafite munsi y’imyaka itanu bashobora kuzagira indwara zituruka ku milire mibi mu 2022.

Adam Abdelmoula ko abana bagera mu 300,000 bazaba bafite ibibazo bikomeye by’imirire, mibi bashobora kuzapfa nibatabona infashanyo.