Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Sawumwaga muri Misiyoni gaturika ya Sia, mu Ntara ya Kiwuli , muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Kongo, yitabye Imana bitunguranye nyuma yo kumenya ko izina rye ritari ku rutonde rw’imishahara.

Ibi byabereye mu gace ka Bagata mu ntara ya Kiwuli, kuwa mbere taliki 01 Ugushyingo, ahagana saa Kumi z’umugoroba.

Umuryango utegamiye kuri Leta muri kariya gace , uvuga ko uyu muyobozi usanzwe ufite n’umuryango, yafashwe no guhagara k’umutima nyuma yo kumenya ko atari ku rutonde rw’imishahara, ubwo yari ajyiye kubikuza umushahara we w’amezi atatu.

Ababibonye bagize bati” Yari yaje gufata umushahara we w’amezi atatu kuri Equity Bank BCDC , akihagera abwirwa ko izina rye ritari ku rutonde rw’imishahara. Yahise afatwa n’umutima, yitaba Imana nyuma yo kugezwa kwa muganga”.

Pasiteri Rolydard Emwenia Kalala wo mu muryango utegamiye kuri Leta, yavuze ko izina ry’uyu mugabo ryagaragaraga ku ntonde(list)  ebyiri, ariko ko ubwo yajyaga gufata amafaranga ye yasanze izina rye ritari ku rutonde rw’imishahara.