Umutoza mushya wa Manschester Untide ,Ralf Rangnick, yabwiye ubuyobozi bw’iyi kipe ko hakenewe umukinyi wo kongera imbaraga mu bakina hatati ba Machester United.

Sctott McTominay na Fred nibo iyi kipe imaze iminsi ikoresha mu bakina imbere ya ba myugariro.

Ubwo baganiraga ku kazi k’amezi atandatu nk’umutoza, Ralf Rangnick yabwiye abarimo  football director John Murtough, technical director Darren Fletcher, na executive vice-chairman Ed Woodward, ko hari imyanya ikipe ikeneye kongeramo imbaraga kugirango yongere gutwara ibikombe.

Amadou Haidara wa RB Leipzig, Jude Bellingham wa Borussia Dortmund, na Kalvin Fillips wa Leeds United ni bamwe mu bakinnyi uyu mutoza yagarutseho bashobora gufasha iyi kipe.

Jude Bellingham wa Dortmund na Amadou Haidara wa Leipzig
Kalvin Fillips wa Leeds United

Abakinyi basanzwe bafasha iyi kipe hagati mu kibuga, Scott McTominay na Fred bakunze kunengwa biturutse ku makosa bagiye bakora mu bihe bishize mu gihe cy’umutoza Ole Gunnar Solskjaer.