Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu, yakiriye Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’Ubugiliki Nikos Dendias, watangiye uruzinduko mu Rwanda ari kumwe n’itsinda rimuherekeje.

Bagiranye ibiganiro byagarutse ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi, ibibazo by’akarere, n’ubufatanye hagati y’Afrika n’ubumwe bw’Uburayi.

Nyuma yo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku gisozi akunamira inzirakarengane zihashyinguye, Minisitiri Nikos na Misitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Dr Vincent Biruta, bagiranye ibiganiro hanasinywa amasezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi.

Ni amasezerano yibanze cyane ku mikoranire mubya Polititiki, harimo kongerera ubumenyi abakora mu nzego zifitanye isano na Diplomasi y’u Rwanda na za ambasade zarwo hirya no hino ku isi.