Abategetsi bo mu ntara ya Khyber Pakhtunkhwa iri hafi n’umupaka wa Pakistani na Afhganistani batangaje ko umutwe w’abarwanyi muri iki Gihugu warashe ku modoka y’abapolisi umwe arapfa undi akomereka bikomeye.

Aba bapolisi barashwe ubwo bari baherekeje abari muri gahunda yo gutanga inkingo za virusi y’imbasa, nk’uko Ijwi ry’Amerika ribitangaza. Umuvugizi  w’ubuyobozi bw’intara avuga ko izi nkingo zigomba gutangwa mu bana bagera kuri miliyoni 6.5.

Umutwe wiyita Abatalibani bo muri Pakistani, urwanya ubutegetsi buriho muri icyo gihugu niwo wigambye icyo gitero.

Abatalibani bo muri Pakistani barwanya gahunda yo gukingira imbasa mu baturage. Bamwe bavuga ko ari umugambi wo kubaneka, abandi bakavuga ko ari umugambi w’uburayi n’Amerika wo gutera abana babo ubugumba.