Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza Ntazinda Erasme avuga ko bidakwiye ko abantu barebera abana basambanywa bagaceceka, kuko  akenshi  abana bafite guhera ku myaka 12  kugera kuri 17 y’amavuko, umuntu ujya gusambanya uriya mwana usibye uwamufata ku ngufu akamuhambira, ubundi biba byatangiye buhoro buhoro abantu bakabibona bakabyihorera.

Ibi Mayor Ntazinda yabivuze kuri uyu wa 08 Ukuboza 2021, ubwo mu Karere ka Nyanza hasozwaga iminsi 16 yahariwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina by’umwihariko isambanywa ry’abana.

Mayor Ntazinda yavuze ko  rimwe  na  rimwe hari ababyeyi muri rusange babona umwana ashobora gusambanywa ntibagire icyo babikoraho, asaba ko bakwiye kwihutira gukumira iki cyaha hakiri kare.

Yagize ati “Babyeyi twite ku burere bw’abana aho agiye ube uhazi, niba ari ahantu ubona hashobora kumutera ikibazo wimwoherezayo cyangwa umuherekeze niba ari ngombwa ko ajyayo.”

Umuyobozi  w’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu Karere ka Nyanza Harerimana Jean Marie Vianney, avuga ko abagabo ubwabo babishatse ikibazo cy’isambanywa ry’abana cyacika.

Avuga ko iki kibazo cy’isambanywa ry’abana abagabo basobanukiwe ingaruka zacyo bagasobanukirwa ibyiza byo kukirwanya, babishatse cyacika burundu.

Imibare yo mu Ugushyingo 2021, igaragaza ko abana 11 basambanyijwe bari abakobwa bikozwe n’abagabo.

Bamwe mu bagabo bitabiriye ubu bukangurambaga bemeje ko akenshi abagabo ari bo bagira uruhare rukomeye mu isambanywa ry’abana, kuko akenshi baba bafite ibyo bahonga abo bana, bityo ko babiretse uko gusambanya abana bitabaho.

Mu Karere ka Nyanza, Imibare igaragaza ko umwaka ushize wa 2020, abana 108 batarageza imyaka 18 y’amavuko ari bo  basambanyijwe.

SRC: UMUSEKE