Inkoko ya mama igi rya bébé yafashije kurwanya imirire mibi muri Nyamasheke

Abaturage bo mu murenge wa Macuba mu karere ka Nyamasheke bavuga ko Vision Umurenge Program (VUP) yabafashije kwita ku mirere y’abana babo muri gahunda yiswe “Inkoko ya mama, igi rya bébé”.

Inkoko ya mama igi rya bébé ni gahunda ubuyobozi bw’akarere ka Nyamasheke bwashyiriyeho abakora muri Vision Umurenge Program(VUP), kugira ngo hatagira umuturage waba ukora muri VUP akarwaza indwara zituruka ku mirire mibi.

Aba baturage bavuga ko  iyi gahunda ibafasha kurinda abana babo kurwara bwaki. Amwe mu magi iyi nkoko iteye bayagaburira abana, andi bakayagurisha bakemura ibizo by’ibanze.

Uwambajimana Laurance, ni umugore w’imyaka 42 y’amavuko, afite abana batandatu harimo uruhinja ry’umwaka n’igice.

Agira ati”Umwana wariye igi, akabona imboga, akabona icyo gikoma nta kibazo rwose”.

Mugezi we avuga ko mu nkoko eshatu yafashe imwe iri gutera, mu magi abonye agakuramo ayo aha umwana andi akayagurisha akaguramo iby’ibanze nkenerwa.

Ati”Nafashe inkoko eshashatu, imwe iri gutera. Aya magi iteye nyaha abana, mbasha kubona umunyu n’amavuta, mbasha kubonaho ikayi n’ikaramu by’umwana igihe ari ngombwa”.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mukamasabo Appolonie avuga ko “inkoko ya mama, igi rya bébé” ari gahunda bashyizeho kugira ngo ifashe abakora muri VUP kurwanya imirire mibi mu bana babo.

Agira ati”Gahunda y’inkoko ya mama, igi rya Bébé ni gahunda twashyizemo imbaraga kugira ngo hatagira umwana w’umubyeyi ukora muri VUP ushobora kugira imirire mibi”.

VUP ni gahunda igamije kunganira izindi ngamba zisanzwe za leta y’u Rwanda zigamije kugira uruhare mu kurandura ubukene bukabije, no kugira uruhare mu kurwanya imirire mibi.

Iyi gahunda igamije kandi gufasha kuzana impinduka mu rwego rw’imibereho myiza n’ubukungu, ndetse no gufasha kongerera ingo ubushobozi bwo guhangana n’ubukene, no kwigira.