Umuvugizi w’igisirikare cya Nigeria Jenerali Clement Nwachukwu yavuze ko bataye muri yombi umusirikare w’umukobwa kubera kwemera ubusabe bwo kuzashyingiranwa kandi ari ku kazi.

Jenerali Clement Nwachukwu yavuze ko uyu mukobwa azira kurenga ku mategeko y’imiyitwarire y’igisirikare akishora mu rukundo yambaye umwenda w’akazi, nkuko BBC ibitangaza.

Mu cyumweru gishize uyu mukobwa yaterewe ivi n’umukunzi we, amusaba ko bazashyingiranwa.

Umuryango uharanira uburenganzira bw’abagore, Women Empowerment and Legal Aid, washinje igisirikare cya Nigeria gukorera uwo musirikare ivangura.

Women Empowerment and Legal Aid ivuga ko ibyo bidakorerwa abasirikare b’abagabo bagaragaje ku mugaragaro umubano w’urukundo bambaye umwenda wa gisirikare.