Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko hakenewe ubushobozi bw’inkunga y’amahanga ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yavuze ko hakenewe ubushobozi bw’inkunga y’amahanga ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Ngirente Edouard, Yabivugiye mu Nama ya COP26 iteraniye i Glasgow muri Ecosse, yiga ku hazaza h’Isi mu guhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Dr Ngirente yagaragaje hatabayeho inkunga y’amahanga, ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere bitazabasha kugera ku ntego byihaye zo guhangana n’imihindagurikire y’ikirere,

Bimwe mu bibazo bihangayikishije isi bizanagarukwaho muri iyi nama, birimo; ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe irimo imyuzure, imiyaga ikomeye n’inkongi z’umuriro zibasira amashyamba, Byose bigahitana ubuzima bw’abantu n’inyamaswa bikanangiza ibirimo ibikorwa remezo.

Hari kandi ubushyuhe bukabije buva ku iyangirika ry’akayunguruzo k’izuba, riterwa n’imyuka ihumanya ikirere ikomeje kwiyongera.

Dr Ngirente yabwiye abayobozi b’ibihugu na za guverinoma bitabiriye iyi nama, ko u Rwanda rukomeje gukora iyo bwabaga ruhangana n’imihindagurikire y’ibihe.

Yavuze ko u Rwanda rukomeje guhangana n’ibyo bibazo rukoresheje ubushobozi buva imbere mu gihugu n’ahandi, ashimangira ko “uko byagenda kose nta gihugu kiri mu nzira y’amajyambere kizashobora kugera ku ntego zacyo kidakeneye inkunga y’amahanga.”

Kugira ngo intego ibihugu byihaye zo guhangana n’icyo kibazo zizagerweho, ibyateye imbere byiyemeje kuzaha ibikiri mu nzira y’amajyambere miliyari 100$.

Bizakorwa hagabanywa imyuka ihumanya ikirere ituruka mu nganda, ikoreshwa ry’ibikomoka kuri peteroli, icanwa ry’inkwi, amakara na gaz ndetse n’ibindi byose bishobora kongera umwuka wa dioxyde de carbone mu kirere.

U Rwanda rufite intego yo kuzagabanya umwuka wangiza ikirere ku kigero cya 38% kugera mu 2030, urugendo ruzasaba miliyari 11$. Miliyari 4,55$ ni zo zizava imbere mu gihugu naho 6,885$ zizaturuka mu mahanga.