INGABIRE Marie Immaculée asaba Minisiteri y'Uburezi kugabanya ibyuho bya ruswa

Ubushakashatsi bwakozwe ku gipimo cya ruswa ntoya mu Rwanda, bugaragaza ko guhindurira abarimu n’abanyeshuri ibigo by’amashuli byagaragayemo ruswa, Transparency internation Rwanda igasaba Minisiteri y’Uburezi kuziba ibyuho biri muri uru rwego bishobora kuganisha kuri ruswa.

Ni ubushakashatsi buzwi nka “Rwanda Bribery Index”, bwakozwe n’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane ishami ry’u Rwanda, bwatangajwe kuri uyu wa kabiri, tariki 14 Ukuboza 2021.

Bimwe mu byagaragajwe n’ubu bushakashatsi, ni uko mu guhindurira abarimo ibigo bava mu karere bajya mu kandi hagaragayemo ibyuho bya ruswa, ndetse hakaba hari n’abayitanze.

Hari kandi guhindurira abanyeshuli ibigo mu gihe ibyo babahaye batabyishimiye bitewe nuko biri kure y’aho batuye, aha naho ngo haragaragayemo ruswa nkuko ubu bushakashatsi bubigaragaza.

Umuyobozi wa Transparency Internation Rwanda, Madame INGABIRE Marie Immaculée yavuze ko mu kohereza abanyeshuli n’abarimu ku bigo(transfers) byagaragayemo icyuho cya ruswa, kuko ngo hari naho usanga ibyumba by’amashuli birimo abana bake bitewe n’iki kibazo.

Yagize ati”Urebye ukuntu baburagije abana ndetse n’abarimu babohereza mu bigo, mu mashuli, ni ibintu bitanga icyuho cya ruswa mu buryo bugaragarira buri wese”.

Akomeza agira ati”Nonese bafata umwana wawe urangije umwaka wa gatandatu w’amashuli abanza bamuvana i Kigali bamujyana i Rusizi; ugira ngo wakwemera ko ajyayo?

Avuga ko impamvu hari ibyumba by’amashuli ushobora gusanga nta banyeshuli barimo, ari uko bafashe abana batuye aho bakabajyana kwiga kure, mu gihe ab’ahandi banze kuza kwiga kuri ibyo bigo bitewe n’uko ari kure yabo.

Aha niho ahera asaba Minisiteri y’Uburezi kongera imbaraga mu rwego rwayo rw’ubugenzunzi rukaba urwego rubasha kugenzura mu gihugu hose,  kugira ngo ibyuho bya ruswa bishiremo.

Mu mwaka wa 2020, Transparency International Rwanda yabajije abaturage 24.80% bemeza ko ruswa nto iri hasi, mu gihe abemeje ko ruswa iringaniye banganaga na 26.80% n’aho abavuze ko iri hejuru banganaga na 32.60%.

Mu mwaka wa 2021, abaturage babajijwe bakemeza ko ruswa iri hasi bangana na 13.30%, abavuze ko iringaniye bangana na 20.50% mu gihe abavuze ko iri hejuru bangana na 17.40%

Ubushakashatsi bwakozwe muri uyu mwaka wa 2021, bwakorewe mu Ntara zose z’igihugu n’Umujyi wa Kigali, aho Kigali yihariye 28.85% by’abantu 2,420 babajijwe.