Kuri uyu wa kane, igisirikare cya Mali cyatangaje ko abasirikare bane bishwe, abandi icumi barakomereka bikabije, ubwo patruyi  barimo yaterwaga n’abantu bitwaje intwaro mu burengerazuba bwa Mali.

Igitero cyagabwe ku gicamunsi cyo ku wa gatatu hafi y’umujyi wa Nara, nko mu bilometero 19 uvuye mu majyepfo y’umupaka na Mauritania.

Kugeza ubu nta mutwe n’umwe urigamba icyo gitero.

Mali, Niger na Burkina Faso bahanganye n’intagondwa ziyitirira idini ya isilamu, zikomeje guhungabanya umutekano mu karere ka Sahel, zihitana ubuzima bwa benshi, abandi bagakurwa mu byabo.