Nyuma  y’uko tombola ya mbere y’uburyo amakipe azahura muri 1/8 cya UEFA Champions yabayemo amakosa, yaje gusubirwamo isiga Manchester United izahura na Atletico Madrid aho kuba Paris Saint-Germain.

Tombola ya mbere yabaye saa Saba, i Nyon mu Busuwisi, iyoborwa n’Umunyamabanga Mukuru wungirije wa UEFA, Giorgio Marchetti, na Ambasaderi wa UEFA Champions League y’uyu mwaka  Andrey Arshavin nka ndetse na Michael Heselschwerdt ushinzwe Amarushanwa y’Amakipe muri UEFA.

Iyi tombola ya saa Saba yagaragayemo amakosa bitewe nuko Manchester United yari yashyizwe mu gakangara katari ko.

Ishirahamwe ry’umupira w’amaguru ku mugabane w’Iburayi (UEFA) ryatangaje ko uku kwibeshya kwaturutse ku kibazo cya tekinike, hafatwa umwanzuro wo kongera gutombora.

Uko tombola yasubiwemo yari yagenze:

  • Benfica vs Real Madrid
  • Villarreal vs Manchester City
  • Atlético Madrid vs Bayern Munich
  • Red Bull Salzburg vs Liverpool
  • Inter Milan vs Ajax
  • Sporting Lisbon vs Juventus
  • Chelsea vs Lille
  • PSG vs Man United

 Uko tombola nshya yagenze:

  • Salzburg vs Bayern Munich
  • Sporting CP vs Manchester City
  • Benfica vs Ajax
  • Chelsea vs Lille
  • Atletico Madrid vs Manchester United
  • Villarreal vs Juventus
  • Inter Milan vs Liverpool
  • Paris Saint-Germain vs Real Madrid

Imikino ibanza ya 1/8 cya UEFA Champions League ya 2021/22 izaba tariki ya 14 na 15, 22 na 23 Gashyantare.

Iyo kwishyura iza tariki ya 8 na 9, 15 na16 Werurwe 2022.