Des lits pour les malades du choléra. Ph. UN.org

Icyorezo cya Kolera cyahitanye ubuzima bw’abantu cumi na barindwi ku Cyumweru taliki 05 Ukuboza, i Misisi, umujyi ucukurwamo amabuye y’agaciro uherereye mu Majyepfo y’akarere ka Fizi, muri Kivu y’Amajyepfo.

Umuyobozi ushinzwe ubuzima muri aka gace avuga ko ikoreshwa ry’amazi ava mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ku misozi iteganye n’umujyi muri iki gihe cy’imvura nyinshi, ariyo ntandaro nyamukuru y’ubwiyongere bw’abandura Kolera.

Inkuru dukesha Radio Okapi ivuga ko usibye aba 17 bapfuye, abandi barwayi ba Kolera bagera kuri 32 bari kuvurirwa i Misisi na Lulimba.

Kuri ubu akarere kamwe bakunze kwita MIBA niko kibasiwe kandi ingaruka zikagera kubakora mu birombe by’amabuye y’agaciro.