Ikigo CyIgihugu cy’Ubwiteganyirize RSSB cyahaye ingoboka imiryango itatu yo mu turere dutatu  tugize umujyi wa Kigali,   yagize ibyago byo kubura ababo, ariko bakaba bari basanzwe ari abanyamuryango ba Ejo Heza.

Mu gikorwa cyo gutanga iyi ngoboka cyabaye kuri uyu wa 02 Ugushyingo, habayeho  kwibutsa icyo gahunda ya Ejo Heza igiye kumara imyaka itatu itangiye imariye Abanyarwanda, ndetse n’icyo ifasha umunyamuryango wayo ubasha kwizigamira mu gihe yaba ahuye n’ibyago cyangwa mu gihe cy’amasaziro ye.

Umuyobozi w’umujyi wa Kigali Rubingisa Pudence, yavuze ko gahunda ya Ejo Heza idaheza,  ndetse ko umujyi wa Kigali wihaye intego ko uyu mwaka uzarangira nibura abaturage ibihumbi bitandatu bamaze kwiyandikisha.

Ati” Uyu mwaka dufite intego yo gushyiramo abaturage bageze ku bihumbi bitandatu ndetse n’amafaranga yo kwizigamira arenga gato miliyari imwe”.

Uyu muyobozi avuga ko hagiye gukomeza ubukangurambaga ndetse n’ubufatanye, kugira ngo umuntu wese utuye mu mujyi wa Kigali nagera mu zabukuru azabe afite ikimubeshaho.

Mukabarisa Hasha utuye mu karere ka Gasabo akaba n’umwe mu bahawe inkunga y’ingoboka, avuga ko umutware we yitabye Imana amaze imyaka 2 muri Ejo Heza, akanashima ko yahise agobokwa mu buryo bwihuse biturutse ku bwizigame umugabo we yari afitemo.

Ati” Naragiye bantuma ibyangombwa ndabijyana, ntabwo batinze kumpa imperekeza. N’amafaranga yari yashyizemo yari make, ariko kubera ubwizigame bwe bamwongereyeho ibihumbi 52”.

Yongeyeho Ati” Ejo Heza ntibeshya, nubwo babikoze ubu twayabonye akimara kwitaba Imana”.

Umuyobozi w’Agateganyo wa SONARWA Life, KAMANZI Eric, asobanura ko amafaranga ahabwa abanyamuryango ba Ejo Heza ava ku ngengo y’imari ya Leta, kandi ko ari ubwishingizi bw’ubuzima bafatirwa na leta.

Gatera Augustin uyobora Ishami rya Ejo Heza mu kigo cy’Igihugu cy’Ubwiteganyirize, avuga ko umwaka wa 2019 wabaye uw’ubukangurambaga kugira ngo abantu bumve ubwishingizi bushya butari busanzwe kandi budaheza.

Avuga kandi ko mu myaka ibiri ishize, abantu 1,600,000 biyandikishije muri Ejo Heza, muri abo 1,300,000 bamaze kwizigamira miliyari 21 z’amafaranga y’u Rwanda.

Gatera agaragaza ko mu myaka 10, inkunga y’ingoboka izaba ari amateka kuko abantu bazaba bakoresha ayo bazaba barizigamiye.

Abagobotswe baturutse mu Turere twa Gasabo, Kicukiro na Nyarugenge, barimo Mukabalisa Hasha, Niyomujeje Françoise  na Mukarubega Madeilene  buri umwe akaba yahawe ingoboka ingana na miliyoni 1,250,000 y’amafaranga y’u Rwanda.

Abaturage bamaze kwiyandikisha muri Ejo Heza mu Mujyi wa Kigali ni 34%, naho amafaranga bamaze kwizigamira agera hafi kuri miriyoni 220, ni ku kigereranyo cya 20% muri iki gihembwe cya mbere kirangijwe.

Imibare y’icyumweru gishize, igaragaza ko abantu 149 b’abanyamuryango bitabye Imana. RSSB ivuga ko abo bantu ari benshi.