Mu gihe ku munsi wejo kuwa gatatu Taliki 15 Ukuboza, ubushinjacyaha bwasabiye claude
Muhayimana igifungo cy’imyaka 15, Abahagarariye abarokotse Genocide yakorewe
abatutsi muri Karongi bavuga ko batanyuzwe n’iki gihano ubushinjacyaha
bwamusabiye.

Claude Muhayimana ari kuburanira mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa, akaba
akurikiranweho icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Genocide, n’ibyaha byibasiye
inyokomuntu.

Ibyaha ashinjwa bivugwa ko yabikoreye mu yahoze ari Kibuye, ubu ni mu karere ka Karongi,
abarokotse b’aha i Karongi bakaba bavuga ko batanyuzwe n’igihano ubushinjacyaha
bwasabiye Muhayimana claude.

Umuyobozi wa IBUKA mu karere ka Karongi, HABARUGIRA Isaac, avuga ko igihano ubushinjacyaha
bwasabiye Claude Muhayimana kitabashimishije, kuko kidahuye n’ibyo ashinjwa
byakorewe mu gake akomokamo.

Agira ati” Mu by’ukuri ku ruhande rwa IBUKA, kiriya gihano ubushinjacyaha bwasabiye
Muhayimana Jean Claude ntabwo cyadushimishije, imyaka 15 ntabwo ihagije
ugereranyije n’abantu bapfuye”.

HABARUGIRA Isaac avuga ko urukiko rumuhanishije iki gihano cyo gufungwa imyaka 15 nkuko
byasabwe n’ubushinjacyaha, ngo nk’abarotse babyakira ariko ko ntibyaba
bibanyuze.

Agira ati”Inkiko zirigenga ntacyo twabikoraho, abaye aricyo gihano agenewe twabyakira
amategeko agakora ibyo akora , ariko mu by’ukuri ntabwo twaba tunyuzwe”.

Claude Muhayimana uvuka mu Karere ka Karongi, ari kuburanira mu bufaransa kuko yabonye
ubwenegihugu bw’iki guhugu mu 2010.

Kuri uyu wa 17 Ukuboza, nibwo urukiko ruri kumuburanisha ruzapfundikira uru rubanza,
hamenyekane imyanzuro ruzamufatira.