Ikigo gishinzwe kugenzura ibiribwa n’imiti mu Rwanda (Rwanda-FDA), cyahagaritse by’agateganyo inzoga yitwa Umuneza na Tuzane ku isoko ry’u Rwanda bitewe n’ubusesenguzi buri gukorwa kuri izi nzoga.

Mu itangazo  yasohoye Kuri uyu wa 28 Ukuboza 2021, Rwanda FDA yahagaritse ikwirakwizwa n’ icuruzwa ry’ibi binyobwa, inabuza abantu kunywa izi nzoga mu gihe hakiri gukorwa isuzumwa ku mikorerwe yazo.

Ku Cyumweru tariki ya 27 Ukuboza hasakaye amakuru y’abantu bane bo mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, bapfuye bigakekwa ko urupfu rwabo rufitanye isano n’inzoga banyoye yitwa Umuneza.

Iyi nzoga yari ifite ikirango cy’ubuziranenge gitangwa na RSB, gusa hari abahabwa iki kirango nyuma bagakora ibitandukanye n’ibyo berekanye bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’abantu nk’uko RSB yagiye ibitangaza.