Kuri uyu wa gatandatu, ingabo zirwanira mu kirere za Siriya zahagaritse misile zo muri Isiraheli zari zirashwe mu cyaro gikikije umurwa mukuru Damasiko, zinamanura zimwe muri zo, nk’uko ibitangazamakuru bya Leta byabitangaje.

Iri tangazo ryasohowe n’igisirikare rivuga ko abasirikare babiri bakomeretse ndetse n’ibintu bimwe na bimwe bikabura.
Televiziyo ya Leta yari yatangaje mbere ko uguturika kumvikanye mu cyaro hanze y’umurwa mukuru Damasiko.
Abajijwe ibijyanye n’icyo gitero, umuvugizi w’igisirikare cya Isiraheli yagize ati: “Ntabwo dutanga ibisobanuro ku nkuru zo mu bitangazamakuru byo mu mahanga.”

Isiraheli, ihangayikishijwe n’uko Irani iri kugenda irushaho kugaragara mu karere ndetse n’ingabo zayo zikaba ziri muri Siriya.

Isiraheli kandi, mbere, yavuze ko yagabye ibitero amagana muri Siriya kugira ngo idindize ukwinjira kwa Irani.