Abantu 54 baguye mu mpanuka yabereye muri Mexique, ubwo ikamyo barimo yakoraga impanuka iteye ubwoba mu majyepfo y’iki gihugu.

Ibi byabaye kuri uyu wa 09 Ukuboza, ubwo abarenga 150 bivugwa ko ari abimukira baturutse muri Amerika yo hagati, bari buzuye mu gikamyo ubwo cyazengurukaga muri leta ya Chiapas.

Iyi ibaye imwe mu mpanuka ziteye ubwoba zabaye muri Mexique.

Umuyobozi wa leta ya Chiapas Rutilio Escandon yavuze ko abantu 49 bapfiriye aho impanuka yabereye, abandi batanu bagwa mu bitaro.

Yavuze kandi ko abantu 105, barimo abagabo 83 n’abagore 22 bakomerekeye muri iyo mpanuka.

Imyirondoro y’aba bantu ntirameneyekana, ariko amakuru  ava mu buyobozi bw’ako gace avuga ko abenshi baturuka muri Honduras na Guatemala.

Bivugwa ko ikamyo yihutaga cyane yakwihengeka ikagonga ikiraro cy’abanyamaguru ku muhanda ugana mu murwa mukuru wa Chiapas.

Umwe mubarokotse iyi mpanuka yagize ati”ikamyo yihengetse bitewe n’ibiro by’abantu twari tuyirimo twese tujyana nayo”.

Chiapas, umuturanyi wa Guatemala, niyo nzira ikunze kunyurwamo n’abimukira benshi badafite ibyangombwa baba bashaka kujya kuba muri Amerika.