: Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Gatabazi Jean Marie vianney yasabye abayobozi mu ntara y’Iburasirazuba kuvugurura imitangireya serivisi ku baturage

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Jean Marie Vianney Gatabazi yasabye abayobozi  ,mu ntara y’Iburasirazuba, kuvugurura imitangire ya serivisi ku baturage, isuku n’isukura, n’imibereho myiza y’abaturage nk’uko babisabwe n’umukuru w’Igihugu.

Yabivugiye mu nama n’abayobozi mu ntara y’Iburasirazuba kugera ku rwego rw’imirenge harimo n’abaherutse gutorwa, yabaye kuri wa Mbere taliki 06 Ukuboza, 2021.

Ni inama Gatabazi yitabiriye hifashishijwe ikoranabuhanga, yagarukaga ku ishusho rusange y’Intara n’Uturere, n’ibyo abayobozi bakwiye gushyiramo imbaraga kugira ngo iterambere ryihute.

Minisitiri Gatabazi yabwiye abitabiriye iyi nama ko kuba iyi nama ibaye uturere dufite abajyanama bashya ndetse n’abayobozi bashya batowe ari amahirwe, kuko igikenewe ubu ari uko bakorana kugira ngo haze impinduka mu mikorere n’imitangire ya serivise.

Yagize ati”Turashaka inzego z’ibanze zikora kinyamwuga, zikora neza, kandi uzikoramo akumva atekanye kandi anejejwe no kuzikoramo. Mukomeze kongerera ubushobozi abakozi kugira ngo bizashoboke”.

Minisitiri Gatabazi yavuze  ko hari ibintu by’ibanze umukuru w’igihugu yahaye abajyanama abayobozi bagomba kwitaho,   birimo kuvugurura imitangire ya serivisi ku baturage,isuku n’isukura, n’imibereho myiza y’abaturage.

Yanasabye abayobozi kuganira ku kurwanya ruswa mu mitangire ya serivise, imitangire y’amasoko n’imirimo kuko irimo gutuma abantu badashoboye bajya mu myanya.

Ibi ngo bituma abikorera baha leta serivise idafite ireme, aribyo binafite ingaruka ku iterambere ry’Igihuhu.