Bamwe mu baturage bo mukarere ka Huye baranenga abantu bamara gukoresha udupfukamunwa bakatujugunya aho babonye nyamara hari ahagenewe kujunywa imyanda.

Aba baturage bavuga ko bakunda kubona aho utu dupfukamunwa twajugunywe tukandagara hirya no hino, kuburyo bishobora guteza ibibazo bindi birenze iki cyorezo.

Umwe ati” iyo ndangije kugakoresha nkata muri puberi ariko hari igihe ngenda mu muhanda nkabona abantu bagenda badutagaguza mu nzira”.

Mugenzi we witwa Habimana Fred nawe agira ati”Inama nabagira ni uko bakwirinda kutujugunya aho babonye, kuko biteza umwanda bikaba byanateza indwara”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bwibutsa abaturage ko isuku ihera kuri buri wese kugiti cye hatitawe ku kuba hari abantu bashinzwe gukora isuku.

Umuyobozi w’Akare ka Huye Sebutege Ange, avuga ko n’ubwo Akarere gafite abantu bashinzwe gukora isuku hirya no hino, bitavuze ko abandi bakwirakwiza umwanda kuko ubundi isuku iba ikwiye kuba iya buri muntu kugiti ke.

Agira ati”Tugira abantu badufasha gukora isuku mu mujyi, ariko isuku ikwiye guhera ku muntu ku giti cye, bakajya batujugunya ahabugenewe”.

Mu gihe amabwiriza yo kwambara agapfukamunwa nka bumwe mu buryo bwo kwirinda ikwirakwira rya Covid-19 akomeje, niko inganda zikora udupfukamunwa nazo zikomeza gukora.

Mu minsi yashize umujyi wa Kigali wakoze umuganda rusange hagamijwe gutoragura udupfukamunwa twakoreshejwe tukajugunywa, mu rwego rwo gusukura umujyi no kurengera ibidukikije.