Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ibiciro bishya bya Gaz yo gutekesha, mu gihe hari hashize iminsi ibiciro biriho  byinubirwa n’abakoresha Gaz.

Ibi biciro bishya byagenwe hashingiwe ku giciro fatizo cya 1 260 Frw ku kilo.

Mu minsi ishize, ibilo 12 byaguraga agera ku bihumbi 19 000Frw mu gihe mbere ibiciro bitarazamuka, ibilo 12 byaguraga atarenze ibihumbi 13 Frw.

Guhera ku wa Gatatu icupa rya Gaz rya 3Kg rizajya rigurishwa 3 780Frw, irya 6Kg rigurishwe 7 560 Frw.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo Ngenzuramikorere (RURA), Ernest Nsabimana yavuze ko iki giciro gishya cyagenwe nyuma y’ibiganiro by’inzego zitandukanye ndetse n’ubushakashatsi bwakozwe ku isoko.

Ernest Nsabimana yabwiye RBA ko uyu mwanzuro wafashwe mu gihe hari hashize iminsi igiciro cya Gaz kizamutse. Yavuze kandi ko ibiciro bya Gaz bizajya bitangazwa buri kwezi.

Yagize ati “Urebye wasangaga ikilo kiri ku mafaranga 1500 Frw, hari aho ushobora kugera nka Nyagatare ugasanga kiri ku mafaranga 1600Frw cyangwa wajya Rusizi ugasanga kiri ku mafaranga 1650Frw”.

Bivugwa ko ububiko bwa Gaz budahagije ariyo ntandaro y’izamuka ryayo, kuko ububiko buhari kugeza ubu bufite ubushobozi bwo kubika gaz yakoreshwa mu gihe cy’iminsi 5 gusa.