Abahagarariye ubuhizi mu turere dutandukanye tw’Igihugu, bavuga ko hari zimwe mbogamizi zituma gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo ititabirwa uko bikwiye, zirimo no kutishyurira igihe uwahuye n’igihombo.

Gahunda ya “Tekana urishingiwe muhinzi mworozi” ni guhunda ya leta ifasha abahinzi n’aborozi gushinganisha ubuhinzi n’amatungo byabo, bakaba bagobokwa mu gihe habayeho igihombo.

Nyuma y’amahugurwa y’iminsi itatu yasojwe kuwa 17 Ukuboza, abayobozi bashinzwe ubuhinzi mu turere dutandukanye bavuga ko bagiye kongera imbaraga mu gushiskikariza abahinzi kwitabira gahunda ya “Tekana urishingiwe muhinzi mworozi”.

Gusa bavuga ko nubwo bafite inshingano yo gukangurira abaturage kwitabira iyi gahunda, inzego bireba nazo zikwiye gukemura bimwe mu bibazo bituma abaturage bamwe batitabira iyi gahunda.

Umuyobozi w’ishami ry’ubuhinzi, ubworozi n’umutungo kamere mu karere ka Ruhango, Byiringiro Emmanuel, avuga ko gutinda kwishyura uwahuye n’igihombo bica intege bagenzi be mu kwitabira gahunda uko bikwiye.

Ati”Imbogamizi zikunze kugaragaramo ni uko hari nk’ababa baragiye mu bwishingizi bashobora gutinda kwishyurwa bigatuma uko baganira bishobora guca abandi intege”

Agronome w’akarere ka Bugesera Gatoya Theophile, agira ati”Urebye ikibazo kinini ni ukubahiriza igihe cyo kwishyura ugereranyije n’icyo bafite mu masezerano basinye. Amasezerano hari iminsi agena kugira ngo umuntu amenyekanishe igihombo umuntu yagize, usanga akenshi iminsi iba iri mu masezerano irenga mu kubishyura”.

Mukayiranga Agnes, umukozi wa RAB ushinzwe ibikorwa by’ubushakashatsi n’iyamamazabuhinzi avuga ko akenshi ibi bita gutinda biterwa n’inzira bifata kugira ngo amafaranga agere kuwahuye n’igihombo.

Agira Ati”Mu by’ukuri ntabwo twabyita ngo ni ugutinda, ikiza niba kibaye uyu munsi umuhinzi we aba akeneye ngo ejo asubizwe ibye. Twasobanuye uburyo hakorwa raporo n’inzira bifata kugira ngo umuturage yishyurwe, gusa mu ngamba twafashe ni uko ariya mataliki aba ari muri contract(amasezerano) atagomba kurenga”.

Umuyobozi mukuru muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi ushinzwe imirimo rusange, Iyamuremye Yassin, avuga ko impamvu yo guhugura abashinzwe ubuhinzi begereye abaturage, ari ukugira ng’uko Leta yongera ingengo y’imari mu bwishingizi, n’abitabira iyi gahunda biyongere.

Ati”Nka leta turiteguye kubera ko mu mwaka utaha ingengo y’imari yajyaga mu bwishingizi izazamuka. Birasaba ko tujyana twese kugira ngo nibura uko twongera ingengo y’imari n’abitabira gahunda bazamuke, bityo za ngaruka twahuraga nazo zo gutakaza umusaruro n’amatungo kuko bitafatiwe ubwishingizi zigabanuke”.

Kugeza ubu Mu buhinzi, hishingirwa Umuceri, ibirayi, ibigori, urusenda n’imiteja, naho mu bworozi hakishingirwa Inka z’inzungu n’ibyimanyi z’umukamo, ingurube n’inkoko.

Ku kiguzi cy’ubwishingizi, umuhinzi cyangwa umworozi yishyura 60%, leta ikamwishyurira 40% muri nkunganire.

Uturere twa Muhanga, Rwamagana, Gakenke na Rulindo, nitwo tuza imbere mu dufite abaturage bashyize inka mu bwishingizi kuva taliki 1 Kamena kugera taliki 15 Ukuboza uyu mwaka.

Umuceri nawo uri mu byishingirwa