Ababyeyi bo mu karere ka Gisagara bavuga ko gahunda y’irerero ibafasha gukora inshingano za buri munsi nta mpungenge bafite kuko baba bizeye umutekano w’aho basize abana.

Mu karere ka Gisagara, amarerero yashyizwe mu ngo zatoranyijwe mu mirenge itandukanye, abana bakazanwa n’ababyeyi babo,  bakaza kubatwara bamwe bavuye mu mirimo itandukanye irimo n’iya VUP.

Ababyeyi bafite abana muri aya marerero bavuga ko kuba bazi ko abana batari bonyine mu rugo, bibamara impungenge bigatuma bakora akazi kabo uko bikwiye.

MUKASHYAKA Josephine wo mu Kagari k’Impinga mu Murenge wa Kigembe mu Karere ka Gisagara, ni umubyeyi ufite umwana muri rimwe mu irerero riri hafi y’aho atuye.

Avuga ko kuva umwana we yagera mu irerero, abona byaramufashije cyane kandi nawe akaba asigaye akora imirimo ye atekanye.

Agira ati”Iyo nagiye guhinga sinkigenda nkururukarana n’umwana n’ihene, umwana wange ndabyuka nkamukarabya nkamuzana hano ku ishuli, saa tanu zagera nkaza kumutora nkasanga afungutse mu bwonko ndetse akeye”.

MUKASHYAKA akomeza avuga ko nyuma y’uko umwana we ageze mu irerero abona impinduka nyishi, agashima iyi gahunda kuko iri gufasha abana babo gukura neza.

Ati”Iyo ageze mu rugo mubaza ibyo mwarimu yamwigishije nkumva byose abinsubiriyemo, kandi no ku mubiri mbona asigaye akeye”.

Akomeza agira ati”Igikoma babaha ni ingirakamaro kuko iyo nabaga nagiye guhinga nabaga ntabonye umwanya wo guteka igikoma akirirwa nta kintu ariye, nkabona atari gukura neza. Ariko ubu iyo tugiye ku munzani aho babapima ku kagari nsanga yariyongereye ibiro”.

 NIYONIZERA Alice, umwe mu barezi b’aba bana ku irerero ryo mu murenge wa Kigembe, avuga ko bafasha abana gufunguka mu mutwe, bakabigisha umuco, isuku n’ibindi.

Agira ati”Hari ukuntu umwana adindira mu bwenge ukabona ko hari ikintu abura, akeneye umuntu uba nk’inshuti ye akamufasha mu buzima bwa buri munsi. Turabigisha twarabihuguriwe uko baza ukabona bagenda batera imbere mu bwenge”.

Akomeza agira ati”Impinduka ni nyinshi cyane kuko hari umwana uba ubona ko afite ubwigunge cyangwa adafite ubwenge bukwiye ikigero agezemo, ariko uko agenda aza akaba ari kumwe n’abandi bikarushaho kumufasha no mu myigire ye”.

Abana bari mu marerero barigishwa, bagahabwa amafunguro, bigafasha ababyeyi babo gukurirana inshingano za buri munsi, ndetse bigafasha n’abana gukura mu bwenge no kumeneyerana na bagenzi babo.

Mu karere ka Gisagara, iyi gahunda yiswe “Inkongoro ku mwana” ikaba ifite abagenerwabikorwa bagera kuri 491.

Gahunda y’umunsi y’irerero