Dr Sabin Nzanzimana avuga ko nubwo ishusho y’icyoreza cya Covid-19 igaragaza ko cyagabanutse mu Rwanda, abantu bakwiriye gukomeza kwitwararika

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) Dr. Nsabimana Sabin, avuga ko kuba Umujyi wa Kigari uri munsi ya 1,5% mu gihugu hose imibare ikaba iri munsi ya 1% ari umusaruro uvuye mu kwihangana abantu bagize, agasaba ko abantu barushaho kwitwararika kugirango bigume kuba byiza.

Dr Sabin avuga ko nubwo ishusho y’icyoreza cya Covid-19 igaragaza ko cyagabanutse mu Rwanda, abantu bakwiriye gukomeza kubahiriza ingamba zo kwirinda iki cyoreza kugira ngo ibintu bidasubira ibubisi.

Yavuze ko mu bipimo bafata ahahurira abantu benshi nko mu bitaramo, mu tubari, ikiri kugaragara cyane cyane mu mjyi wa Kigali ari uko ishusho ari nziza.

Dr Nzanzimana avuga ko abantu baturuka mu ntara binjira mu Mujyi wa Kigali aribo bari kuzamo imibare y’abinjira bafite uburwayi, agashishikariza abantu kwitwararika kandi bakihutira kwipimisha mu gihe hari ugaragaje ibimenyetso cyangwa akeka ko yahuye n’umuntu urwaye.

Mu gihe kandi turi kwegera iminsi mikuru abantu baba bashaka gukoramo ibirori, umuyobozi wa RBC avuga ko iminsi mikuru isoza umwaka itakabaye imvano yo kongera gukwirakwira kw’icyorezo.

Yagize ati: “Turegera iminsi mikuru, turegera igihe abantu baba bashaka gukora ibirori, cyangwa basa n’abasiganwa cyangwa basa n’abiyushyura igihe cyashize, ibyo ni byo usanga kenshi biturukamo n’ibibazo dushingiye no ku byo mu bindi bihugu byagiye binyuramo.”

Ibimenyetso bya COVID-19 birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.