Umunya-Danemark Christian Eriksen yatandukanye n’ikipe ye Inter Millan yo mu Butaliyani nyuma yo gusesa amasezerano n’iyi kipe ku bwumvikane.

Eriksen yafashwe n’umutima mu mukino Danemark yahuragamo na Finland muri Euro 2020.

Amategeko mu Butaliyani avuga ko umuntu ufite ikibazo nk’icya Eriksen atemerewe gukina umukino umusaba gukoranaho n’abandi(contact sprot), ariko Christian Eriksen ashobora gukomereza ubuzima bwa ruhago mu kindi gihugu gifite amategeko atandukanye n’aya.

Inter millan yakiniraga yamwifurije ibihe byiza mu buzima agiye gukomerezamo.

Bati”Nubwo Inter na Christian batandukanye, umubano wabo ntuzigera uvaho. Ibihe byiza, insinzi, ibitego, ibirori byo kwishimana n’abafana hanze ya San Siro-ibi byose bizaguma mu mateka ya Nerazzurri”.

Uyu mukinnyi yakiniye Inter Millan imikino 60 kuva yava muri Tottenham mukwa mbere 2020, ayifasha gutwara igikombe cya Shampiyona nyuma y’imyaka 11 itagikoraho.

Eriksen yasubukuye imyitozo mu ikipe ya Odense Boldclub yatangiriyemo umwuga wo gukina ruhago.

Christian Eriksen yafaswe n’umutima mu mukino wahuzaga Danemark na Finland muri Euro2020