Gabriel Boric wahoze aharanira uburenganzira bw’abanyeshuli agiye kuyobora Chile nyuma yo gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu.

Uyu wari mu bari bayoboye imyigaragambyo yamagana ubutegetsi, agiye kuba Perezida w’iki gihugu mu minsi iri mbere

Boric w’imyaka 35 niwe ubaye perezida wa mbere wa Chile akiri muto.

Perezida Sebastian Pienna ucyuye igihe, y’ijeje Boric ubufasha mu gihe cy’amezi atatu y’inzibacyuho.

Mu kiganiro kuri televiziyo, Boric yagize ati “Ngiye kuba Perezida w’Abanya-Chili bose.  Ngiye gukora ibishoboka byose kugira ngo mpangane n’izi nshingano zitoroshye”.

Gabriel Boric uzatangira izi nshingano muri Werurwe uyu 2022, yakoresheje uburakari bwa rubanda bushingiye kuri gahunda y’ubukungu y’iki gihugu yafatwaga nk’izihutisha iterambere ariko bikagaragara ko yarimo ubusumbane.

Boric ukomoka muri Punta Arenas, yayoboye ihuriro ry’abanyeshuli muri Kaminuza Chile muri Santiago.

Yahagurukiye kuyobora imyigaragambyo muri 2010 asaba uburezi bunoze kandi buhendutse.