Samuel Eto’o wahoze akinira ikipe y’Igihugu ya Cameroun n’amakipe atandukanye ku mugabane w’Iburayi, yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri icyo gihugu (FECAFOOT), mu matora yabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Ni amatora yatsinzemo Seidou Mbombo Njoya wari umaze iminsi ayobora FECAFOOT ndetse akaba ari Visi Perezida wa kane wa CAF.

Abakandita batanu muri iki gitondo bakuyemo kandidatire zabo, bituma Eto’o asigara ahanganye n’umukandida umwe.

Nyuma yo gutsinda uyu bari bahanganye ku 43 kuri 31 ya Seidou Mbombo Njoya , Samuel Eto’o yijeje abakunzi ba ruhago muri Cameroon ko azazana impinduka mu mupira w’amaguru muri iki gihugu.

Yagize ati”Ni inshingano zacu kugira ngo abakina umupira w’amaguru bagire icyo bawukuramo”.

Samuel Eto’o wakiniye amakipe akomeye nka Fc Barcelone, Inter Millan, Chelsea n’ayandi, agiye gutangira inshingano mu gihe Cameroun izakira igikombe cya Afurika cy’ibihugu kizaba hagati ya Mutarama na Gashyantare 2022.