Abayobozi mu Majyaruguru ya Cameroon batangaje ko amakimirane hagati y’abahizi n’aborozi yahitanye abarenga 20 hakomereka abarenga 30 muri iki cyumweru, bituma abaturange bamwe bahungira muri Tchad.

Umuyobozi wo muri ako gace utarashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Reuters dukesha iyi ko bari mu makimbirane akomeye hagati y’imiryango.

Mayor w’umurwa mukuru wa Tchad, N’djamena, Ali Haroun yavuze ko abantu amagana bambutse umupaka bajya muri Tchad, bahunga urugomo hagati y’aborozi bo muri Arab Chao n’abahinzi bo muri Musgoum na Massa .

Umuyobozi ukuze muri aka karere ka Cameroon y’Amajyaruguru yavuze ko aya makimbirane akomoka ku ikoreshwa ry’amazi  y’umugezi wa Logone bitewe n’amapfa akunze kuba muri aka gace.

Yagize ati”Abo muri Arab Chao bashatse kuhira amatungo yabo ku nkombe z’uyu mugezi, abo muri Mousgoum na Massa barabakumira”.

Abakozi b’ishami ry’umuryango w’abibumbye  ushinzwe impunzi muri Cameroon bavuga ko ubuyobozi bwakoresheje inama hagati y’aba baturage kugira ngo hagaruke ituze.

Urugomo nkuru rwo mu kwa Cyenda uyu mwaka, hagati y’aba borozi n’abahinzi rwaguyemo abatari bake, abandi bahungira muri Tchad.

Perezida wa Tchad Mahamat Idris Deby, kuwa gatatu yatangaje ko Abanya-Cameroon barenga ibihumbi 30 bahawe ubuhungiro mu gihugu ayoboye, ariko ntiyasobanura niba bose barahunze aya makimbirane.

Perezida Mahamat Idris Deby asaba imiryango mpuzamahanga gutanga ubufasha bwihuse kugira ngo Tchad ibashe guhangana n’iki kibazo.