Abantu bitwaje intwaro  bishe nibura abajandarume 19 n’umusivili umwe, mu majyaruguru ya Burkina Faso, mu karere kari k’umupaka igihugu gihana na Mali na Niger, aho igihugu kimaze imyaka kirwanya imitwe yiterabwoba.

Ejo Ku cyumweru, Minisitiri w’umutekano, Maxime Kone, yatangarije itangazamakuru rya Leta ko umubare w’bahitanwe n’igitero cyagabwe ku birindiro by’ishami ry’igisirikare rishinzwe imyitwarire hafi y’ikirombe cya zahabu muri Inata, yari iyagateganyo.

Kugeza ubu ntawurigamba icyo gitero cyanakomerekeyemo abagera kuri 22. Ni kimwe mu byahitanye abashinzwe umutekano benshi kuva Burkina Faso yakwibasirwa n’ibibazo by’amakimbirane mu 2015.

Iki gitero kije nyuma y’iminsi ibiri ikindi gitero gihitanye abapolisi barindwi mu gace kari hafi ya Niger na Mali nkuko AL JAZEELA ibitangaza.

Ibitero by’imitwe yitwaje intwaro ifitanye isano na al-Qaeda na ISIL (ISIS), byakomeje gukaza umurego mu karere k’umupaka uhuza Burkina Faso, Mali na Niger.

Gusa muri aka gace hari ibihumbi by’abahagarariye umuryango w’abibumbye, ingabo z’akarere  ndetse n’imbaraga za guverinoma zimwe na zimwe byose bigamije kugirana imishyikirano y’ubwumvikane n’abarwanyi.