Ishyingurwa ry’abaturage 29 bazize ubwicanyi mu mudugudu wa Luhanga (Kivu y'Amajyaruguru). Ku wa mbere 28/11/2016. Ph. Radio Okapi / Alain Kyalemaninwa Wandimoyi

Ku mugoroba w’ejo kuwa 08 Ukuboza, abantu bitwaje intwaro bishe abantu batandatu muri Komini Mangina, iri ku birometero 30 mu burasirazuba bw’umujyi wa beni.

Abakozi ba sosiyete sivile bavuga ko bari bamenyesheje polisi ko muri ako gace hashize iminsi hagaragara abantu bafite imbunda batamenyekanye.

Amakuru aturuka mu miryango itari iya leta muri Mangina avuga ko abateye bagabye igitero mu kagari ka Dara mu gace ka Masimbembe.

Umuyobozi w’ako gace, Kakule Vunyatsi, yavuze ko iki gitero kibaye nyuma y’iminsi itatu bamenyesheje ko muri ako gace hari abantu bitwaje intwaro.

Amakuru avuga ko abateye banasahuye Farumasi n’amaduka.

Abaturage bafite ubwoba ko kuba muri ako gace hagaragara abantu bitwaje intwaro bizadindiza ubucuruzi muri ako karere.

Imiryango itari iya leta irasaba ubuyobozi bw’ingabo gukora ibishoboka bakagarura umutekano i Beni.