Umugabo wo mu gace ka Berkshire mu burengerazuba bw’umurwa mukuru w’Ubwongereza, London, yahuye n’akaga ubwo imyanda yo mu musarane wo mu ndege yamanukaga ikamugwaho mu busitani bwe.

BBC dukesha  iyi nkuru ivuga ko ibi byabaye hagati mu kwezi kwa Karindwi, ubwo uyu mugabo yari mu busitani bwe arimo kuruhuka, ariko byatangajwe n’abayobozi baho hantu.

Madam Karen Davies wo mu buyobozi bwo mu gace byabereyemo, yabwiye inama y’ihuriro rya Kompanyi z’indege ya Royal Borough & Maidenhead, ko uyu muturage yamubwiye ibyamubayeho kandi ko nawe byamubabaje cyane.

Madam Karen yavuze ko ubusitani bwose bw’uwo mugabo nawe ubwe byari byuzuye amazirantoki.

Uwo mugabo atuye i Windsor, umujyi ubamo ingoro y’umwamikazi Elzabeth; ni hafi kandi y’ikibuga cy’indege cya Heathrow, kimwe muri bitanu binini biri mu mujyi w’i London.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here