Ikintu bikekwa ko ari igisasu cyaturikanye abana babiri barapfa undi arakomereka mu gace ka Ssegalye mu Karere ka Nakaseke.

Igihe igisasu cyaturikaga, nyina w’abana yari yagiye kwita kuri nyina urwaye, mu gihe se w’abana yari mu kazi i Lugazi mu Karere ka Luwero.
Polisi ya Uganda yavuze ko abapfuye ari Pius Kiwuwa w’imyaka 11 na Micheal Kiyingi wa 14 mu gihe umwana w’amezi 10 witwa Shield Odong we yakomeretse bikomeye.

Umuvugizi wa polisi mu gace ibi byabereyemo, Isah Ssemwogerere, yemeje aya makuru, avuga ko umwe mu bapfuye yatoye ikintu gisa n’icunga(ironji) maze atangira kugikina agitera umugeri nk’umupira w’amaguru.
Nyuma nibwo bagenzi be bagifashe batangira kugikanda bumva ko ari urubuto bari bubonemo umutobe, niko kubaturikana.
Muri Uganda kandi, mu minsi ishize, hagabwe ibitero bibiri by’iterabwoba bikekwako ari iby’abarwanyi ba ADF byahitanye abantu babiri.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here