Umuyobozi w’ishami rya polisi rishinzwe gutabara no kuzimya inkongi z’umuriro, Assistant Commissioner of Police (ACP) Paul Gatambira avuga ko ubukangurambaga n’amahugurwa atangwa mu turere tunyuranye ku byiciro bitandukanye by’abaturage, byagabanyije inkongi z’umuriro.

Ibi yabitangaje kuri wa 10 Ukuboza, ubwo ku bitaro bikuru bya Kaminuza ya Butare(CHUB) hasozwaga amahugurwa y’abayobozi b’ibi bitaro yatangiye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ukuboza.

Abahuguwe muri ibi bitaro barimo abaganga, abaforomo, abayobozi, abashinzwe tekinike mu bitaro ndetse n’abayobozi b’amashami.

Bahuguwe ku bintu bitandukanye harimo ibinyabutabutabire bigize umuriro, ibitera umuriro n’uko wakwirindwa ndetse banahugurwa uko bakwitabara igihe mu bitaro hadutse inkongi.

 Imibare ya polisi y’igihugu igaragaza ko mu mwaka wa 2020, mu gihugu hose habaye inkongi z’umuriro 136, mu gihe muri uyu mwaka dusoza hamaze kubarurwa inkongi 106 harimo 10 zo mu Ntara y’Amajyepfo.

Muri rusange, polisi y’igihugu ivuga ko inkongi z’umuriro zagabanutse ugereranije n’imyaka yashize.