Abayobozi bo muri Afrika y’Epfo bavuga ko ,ku wa mbere, umuriro mwinshi wari wongeye kwaduka mu Ngoro y’Inteko ishingamategeko i Cape Town ubu wazimijwe.

Umuvugizi w’inteko ishingamategeko Moloto Mathapo yavuze ko uyu muriro watwitse ibice by’iyo nyubakwo birimo aho watangiriye n’igorofa ya gatatu n’iya gatanu, abashinzwe kuzimya inkonzi z’imiriro bagerageza kuwuzimya.

Uwo muriro wadutse ubwa mbere muri iyo nyubako ku cyumweru wangiza igice gikoreramwo inama.

Polisi  y’iki gihugu yataye muri yombi ukekwa kugira uruhare mu itwikwa ry’iyi nyubako, bikaba byitezwe ko agezwa  mu rukiko kuri uyu wa kabiri ashijwa guteza inkongi y’umuriro, kumena amazu n’ubusahuzi.