Abayobozi batandukanye muri za Minisiteri n’abahagarariye intara n’umujyi wa Kigali, n’uturere dutandukanye, baganiriye ku kibazo cy’inzoga z’inkorano bafata umwanzuro wo gushyiraho ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kwanga ibiribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no kubitangaho amakuru.

Iyi nama yabaye mu buryo bw’ikoranabuhanga, kuri uyu wa Kane taliki 30 Ukuboza, ihuza Minisitiri w’ubutegetsi bw’igigu, Gatabazi Jean Marie Vianney, Uw’Ubucuruzi n’Inganda Beata Habyarimana, Minisitiri w’ubuzima Dr Daniel Ngamije, Minisitiri w’umutekano Alfred Gasana, n’Umuyobozi Mukuru wa Police IGP Dan Munyuza n’abayobozi b’Intara/n’Umujyi wa Kigali, Uturere n’izindi nzego zitandukanye.

Iyi nama yibanze ku kungurana ibitekerezo ku buryo ikibazo cy’inzoga z’inkorano zikomeje gutwara no kwangiza ubuzima bw’abaturage hirya no hino mu gihugu cyarandurwa burundu.

Yanzuye ko hagomba kongerwa ubugenzuzi buhuriweho n’inzego zitandukanye, guhagarika inganda zikora zidafite ibyangombwa n’ubuziranenge n’izikora ibyo zitaherewe ibyangombwa.

Inzego z’ibanze n’inzego bakorana zasabwe kongera ubugenzuzi bwo gukurikirana inganda zikorera mu ifasi bayora; n’inzoga zitemewe zihacururizwa, no gushyiraho ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kwanga ibiribwa n’ibinyobwa bitujuje ubuziranenge no kubitangaho amakuru.

Ibi kandi bije bikurikira umwanzuro uherutse gufatwa n’ikigo gishizwe kugenzura imiti n’ibiribwa ( Rwanda FDA), wo guhagarika by’agateganyo ku isoko ry’u Rwanda      inzoga yitwa UMUNEZA na TUZANE.

Mu itangazo  yasohoye Kuri uyu wa 28 Ukuboza 2021, Rwanda FDA yahagaritse ikwirakwizwa n’ icuruzwa ry’ibi binyobwa, inabuza abantu kunywa izi nzoga mu gihe hakiri gukorwa isuzumwa ku mikorerwe yazo.

Ku Cyumweru tariki ya 27 Ukuboza hasakaye amakuru y’abantu bane bo mu Murenge wa Kimihurura mu Karere ka Gasabo, bapfuye bigakekwa ko urupfu rwabo rufitanye isano n’inzoga banyoye yitwa Umuneza.