AGEZWEHO
Accueil > > Amakuru > > Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye inama y’Ihuriro ‘Next (...)
Perezida Kagame yagejeje ijambo ku bitabiriye inama y’Ihuriro ‘Next Einstein’
2018-03-26 15:17:23 , par Chief editor
Share Button

Nk’uko tubikesha ISANGO STAR, umukuru w’igihugu yagaragaje ko hari ibikenewe kugira ngo abantu bagere aho bashaka, cyane cyane binyuze mu buhanga buri mu rubyiruko, ari narwo musingi wubakiyeho ahazaza ha Afurika.

Ati “ Nubwo tugifite ibibazo, hari ibimenyetso bitwereka ko dukomeje gutera intambwe tujya mbere, tuzi ko iki ari igihe cyacu cyo gutera imbere, turashaka guhuza Afurika n’ibindi bice by’isi byateye imbere kuturusha. Ibi byubakiye ku mwuka mwiza uri ku mugabane wacu kubera inyungu tubona mu bufatanye bwacu nk’abanyafurika”.

Perezida Kagame avuga ko abanyafurika badashaka ko Afurika yihererana ubumenyi bw’abahanga bayo, ibintu ngo byatuma Afurika itagera kucyo igamije.

Ati “Ni ngombwa ko habaho ubufatanye mu bushakashatsi muri siyansi. Ibi nibyo bituma kuvumbura byihuta kandi bikongera inyungu kuri buri wese, bizadusaba ubushobozi burenze ubwo dufite ariko bizadufasha mu kubaka inzego zacu kandi bitwongerere imbaraga mu bufatanye n’amahanga”.

Yakomeje avuga ko hakwiye gukoreshwa ubushobozi Afurika ifite maze abahanga b’abanyafurika bahabwe amahirwe yo gukura mu bumenyi bwabo no guhangana na bagenzi babo.

“Turacyakomeza gushakira ibisubizo ahandi, aho kugira ngo duteze imbere uburyo bufasha mu kubibonera hano iwacu. Ibi ntabwo byumvikana, akenshi usanga twibwira ko nta buhanga mu ikoranabuhanga dufite muri Afurika. Ari Leta ndetse n’abikorera twese dufite ikosa ahangaha, tugomba kubakira kuri gahunda nziza ziriho kugira ngo dushyireho umurongo uhamye wo guhuza ibigo by’umushakashatsi no guhanga ibishya muri kaminuza n’ahandi”.

Perezida Kagame kandi yagarutse ku busumbane bukigaragara hagati y’abagore n’abagabo mu bya siyansi ku Isi hose, avuga ko ibi bitagomba kwemerwa, ndetse ko bigomba guhinduka, ndetse ko amahirwe hagati y’abagabo n’abagore atazigera angana igihe batarahabwa umwanya ungana mu burezi no gushaka ubumenyi.

Ati “Uyu munsi, ubumenyi mu by’imibare na siyansi ni ingenzi cyane kugira ngo ibihugu birusheho kugera ku bukungu byifuza, bijyana no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, iyo abashakashatsi n’abashoramari bafatanyije mu gushaka uko bakoresha ubumenyi mu gukemura ibibazo biriho, bavumbura ibishya bifasha mu kubungabunga ubuzima, no guteza imbere ubukungu bw’ibihugu”.

Avuga ko inshingano abanyafurika basangiye yo guteza imbere ubumenyi mu by’imibare na siyansi yerekana akamaro bifitiye Afurika. Iterambere rya muntu rishingiye cyane cyane ku bumenyi bwimbitse bw’imibare na siyansi.

Perezida Kagame yashimiye abaterankunga hamwe n’abandi bafatanyabikorwa bateye inkunga iyi nama. Cyane cyane umuryango ’Johnson and Johnson’ hamwe na Robert Bosch Foundation.

Perezida Kagame yagaraje ko hari abakuru b’ibihugu batabashije kwitabira ndetse bisegye ku kutabonbana kwabo.

Biteganijwe ko iyi nama y’Ihuriro ‘Next Einstein’ izamara iminsi igera kuri itatu iri kubera mu Rwanda.

‘Next Einstein Forum’ ni ihuriro ry’abahanga ryatangijwe n’Ikigo Nyafurika cy’Ubumenyi bw’Imibare (AIMS) ku bufatanye na Robert Bosch Stiftung, umuryango udaharanira inyungu ugamije guteza imbere ubumenyi mu bya siyansi.

Duhe ibitekerezo
Qui êtes-vous ?
Votre message
  • Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

Abafatanya bikorwa