AGEZWEHO
Accueil > > Amakuru > > Abagore ngo bihanganira guhohoterwa nubwo bavuga ko bibangamira imibereho (...)
Abagore ngo bihanganira guhohoterwa nubwo bavuga ko bibangamira imibereho myiza yabo
2019-06-09 18:55:00 , par NTIRUSHWA Anaclet
Share Button

Bamwe mu bagore bavuga ko bakorerwa ihohoterwa n’abagabo babo ariko bakirinda gusakuza no guta ingo zabo ngo kubera ko baba badashaka kwisenyera

Ahanini ngo bamwe muri aba bagore basanze iyo babigaragaje abagabo babo bakabimenya bituma barushaho kuba babi ndetse ngo hari na bamwe muri abo bagabo bahita batangira kubaharika bakabashakiraho izindi nshoreke.

Ibi rero ngo bituma abagore bategereza ko abagabo babo bacururuka nyuma bakabona kwahukana, ariko uko gutinda kugatuma nabo bisubiraho ; nk’uko tubikesha agatabo Réveillez-vous ko muri Mata 2013. Ikindi abagore ngo batinya ni amagambo azavugwa hanze aho abantu benshi bashidikanya kukuba umugore yagiriwe nabi koko, kuko abagabo benshi ngo bakunda kugaragara neza hanze abantu bakabafata nk’abantu b’imico myiza ariko bagera mu ngo zabo bigahinduka. Abagore rero banga kwiteza rubanda.

Abandi bagore ngo bahitamo guhebera urwaje bakaguma mu ngo zabo kubera gushaka ko abana babo bakura babona ababyeyi babo bombi, gutinya kuzahura n’ibibazo byabazaho cyangwa bikaba byaza ku bana batabasha gukemura badafatanyije n’abagabo.

Ngo hari n’abagore bumva ko igihe umugore akosheje akwiye gukubitwa n’umugabo we nkuko bimeze mu bihugu bimwe na bimwe, kugira isoni zo kuvuga ko bafashwe nabi ndetse no kwizera ko ikibazo ibibazo bibabaho bizakemuka bigashira.
Kuri ibyo hiyongeraho ko abagore benshi bakunda abagabo babo ndetse bakanazirikana ku ihame ryo gutandukanywa n’urupfu kubasezeranye nkuko bikorwa mu bihugu byinshi byo ku isi cyane cyane muri Afurika.

Duhe ibitekerezo
Qui êtes-vous ?
Votre message
  • Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

Abafatanya bikorwa