AGEZWEHO
Accueil > > Amakuru > > Rwanda : Hatangijwe inama mpuzamahanga ihuza ubuhinde na Afurika yiga ku (...)
Rwanda : Hatangijwe inama mpuzamahanga ihuza ubuhinde na Afurika yiga ku kwihutisha ikoranabuhanga mu bihugu bya Afurika
2019-08-05 21:55:29 , par NTIRUSHWA Anaclet
Share Button

i Kigali mu Rwanda hateraniye imurikagurisha rihuza igihugu cy’ubuhinde n’ibihugu bya Afurika inama irebana no kwihutisha ikoranabuhanga mu bihugu bya Afurika ikaba yafunguwe ku Mugaragaro na Minisitiri w ;intebe w’u Rwanda Dr Edouard NGIRENTE wasabye ko iyi nama yaba ihuriro n’intangiriro yo guhanahana ubumenyi mu ikoranabuhanga hagati y’Abanyafurika n’Abahinde

Ni inama yatangijwe ku mugaragaro kur’uyu wa mbere tariki ya 5 Kanama 2019 ikaba igamije kurebera hamwe iterambere mu ikoranabuhanga rya Afurika.

Minisitiri w’ikoranabuhanga no guhanga udushya mu Rwanda Ingabire Paula avuga ko iyi nama izaba ingirakamaro yaba ku bihugu bya Afurika ndetse no ku gihugu cy’ubuhinde.

Agira ati : « urebeye ku nsanganyamatsiko y’iyi nama ivuga ku kwihutisha ikoranabuhanga mu bihugu bya Afurika, ibi bizaba inyungu kuri Afurika ubwayo ariko no ku gihugu cy’ubuhinde kuko ibi bizaba ibikorwa biteza imbere abikorera hagati y’ibihugu byombi ariko na za leta muri rusange ».

Minisitiri Ingabire akomeza agira ati :”nyuma y’iminsi ibiri y’iyi nama hazabonekamo inyungu zizaturuka mu biganiro bizaba hagati y’abahinde n’abanyafurika biturutse mu mikoranire" .

Minisitiri Ingabire agira ati :”imikoranire twifuza uyu munsi ni ubufatanye bw’ubushobozi hagati y’ubuhinde na Afurika izashobora kurema no guteza imbere ibisubizo mu ikoranabuhanga hagati yacu twembi”.

Minisitiri. Ingabire asoza agira ati :”Iri murikagurisha ry’ikoranabuhanga ni urubuga rwo gusangira no guhererekanya ubumenyi ariko ni n’amahirwe kuri twe nka Afurika yo kwerekana udushya tukanareba ibindi twamenyera ku bandi ngo tugere ku byo twifuza mu iterambere rya Afurika mu ikoranabuhanga ”.

Naho Minisitiri w’intebe w’u Rwanda ari nawe watangije ku mugaragaro iyi nama yavuze ko Afurika n’ubuhinde bafitanye umubano w’igihe kirekire mu birebana n’ubucuruzi, politike n’umuco by’umwihariko Afurika y’iburasirazuba aho bafitanye amateka anyuranye.

Agira ati :”Ubucuruzi hagati y’ubuhinde na Afurika byageze ku kigero cya Miliyari 7,2 z’amadolari ya Amerika mu mwaka wa 2001 ndetse no hejuru ya miliyari 60 mu mwaka wa 2018".

Minisitiri NGIRENTE akomeza agira ati :« Ntitwakwibagirwa kandi igikorwa cya Focus Afurika cyazanwe na leta y’ubuhinde mu mwaka wa 2001 cyo kuzamura ubucuruzi n’ishoramari hagati ya Afurika n’ubuhinde, iri murikagurishwa rero hagati y’Ubuhinde na Afurika ry’uyu mwaka wa 2019 zizatugeza ku rwego rwiza rw’iterambere, aho rizaduhuza n’abafite ubumenyi batwungura."

Yongeraho ko Ubuhinde ari igihugu cyakataje mu iterambere ry’ikoranabuhanga ndetse bikaba byaranagiteje imbere mu rwego rugaragara mu birebana n’ubukungu akaba ariyo mpamvu asaba ko iri huriro ryatubera amahirwe yo kubavanaho amasomo y’ubunararibonye nka Afurika.

Minisitiri Ngirente asoza agira ati :”ndizera ko mu gihe cy’iminsi ibiri Abanyafurika n’Abahinde bazaba bamaze kumenyana no kungurana ubumenyi hagamije guhanga ibishya biganisha ki kuzamura iterambere rya Afurika mu ikoranabuhanga”.

Ni imurikagurisha ry’iminsi ibiri rihuza ibihugu bya Afurika n’ubuhinde ikaba igamije iterambere rya Afurika ku ikoranabuhanga, ihuriye impuguke zinyuranye zituruka muri Afurika no mu buhinde zihuriye i Kigali mu Rwanda.

Duhe ibitekerezo
Qui êtes-vous ?
Votre message
  • Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

Abafatanya bikorwa