AGEZWEHO
Accueil > > Amakuru > > Kigali:Bamwe mu rubyiruko bavuga ko amahugurwa bahawe n’umuryango Ejo Youth (...)
Kigali:Bamwe mu rubyiruko bavuga ko amahugurwa bahawe n’umuryango Ejo Youth Echo agiye kubafasha kuba imbuto z’amahoro
2019-08-02 15:04:36 , par NTIRUSHWA Anaclet
Share Button

Urubyiruko runyuranye ruturuka mu bigo by’amashuri yisumbuye yo mu bihugu by’u Rwanda, Uganda na Kongo Kinshasa rushimira umuryango Ejo Youth Echo ku mahugurwa abiba amahoro n’ubumwe wabahaye bagahamya ko ubu butumwa bagiye kubutwara mu bihugu byabo u rwego rwo kubusakaza .

Kuva tariki ya 28 Nyakanga kugeza tariki ya 03 kanama 2019 abanyeshuri 18 bari I Kigali mu Rwanda mu gikorwa cyiswe Regional Public Speaking & Exchange for secondary schools /2019

UMUTONIWASE Belyse (Rwanda), Merveille BATUMIKE (DRC) na AWEKONIMUNGU Victor (Uganda) ni bamwe muri aba banyeshuri, bavuga ko bagiye kuba imbuto z’amahoro,ubumwe n’urukundo mu bihugu byabo bakabihera ku mukoro ngiro bagaragaje mu gishushanyo cy’isaha bakagaragariza abantu ko buri rushinge rw’isaha rugira akamaro karwo mu kwerekana igihe nyamara hakaba hari urushinge rw’iminota,urw’amasegonda n’urw’isaha zose zahuriza hamwe zikagaragaza igihe. AWEKONIMUNGU Victor (Uganda),Merveille BATUMIKE (DRC),UMUTONIWASE Belyse (Rwanda)

AWEKONIMUNGU agira ati :”Abantu twese turi umwe, sinari nzi kuba nabasha kuganira n’umuntu wo mu Rwanda cyangwa se uwo muri Kongo ariko nyuma ya hano nabonye ko umuntu akwiye kwitinyuka akaganira n’abandi ndetse bagafatanyiriza hamwe gushaka umuti w’ibibazo baba bafite, ngiye kujyana ubutumwa bw’amahoro mu gihugu cyange mbubwirize abantu binyuze mu matsinda y’urubyiruko,mu matsinda ku ishuri ndetse n’ahandi hose nzabasha kugera”.

Naho Merveille BATUMIKE waturutse muri kongo Kinshasa we avuga ko agiye kugerageza kwereka abantu ko igisubizo cy’ibibazo byabo kiri hafi yabo.
Agira ati :”nk’uko duhuza ibitekerezo byacu turi abantu banyuranye bikavamo umuti w’ibibazo byacu, ni ikimenyetso cy’uko umuti w’ibibazo by’abatuye ibihugu byacu nabyo byava muri bo, ntwaye ubutumwa mvanye hano bwo kubiba amahoro n’ubumwe ku banyeshuri twigana ku babyeyi no ku bandi bantu bose nzabasha kugeraho”.

Naho Belyse UMUTONIWASE waturutse mu ntara y’amajyepfo avuga ko ibiganiro nk’ibi bimufasha kubaka amahoro muri we no muri bagenzi be. Ati :”ibiganiro nk’ibi bimfasha kumenya uko mbana na buri wese nkamenya uko nitwara nkanubaha imico y’abandi ndetse nkunguka inshuti, kandi abantu nibumva ko amahoro ari ngombwa buri wese azayaha undi maze amahoro aganze, ngiye kwigisha abantu kubiba amahoro kandi bizadufasha twese muri rusange, buri wese afite amahoro ikibura nukuyatanga, twerekanye igishushanyo cy’isaha ni ikimenyetso cy’uko urushinge rw’isaha ruvuyeho ntiyaba yuzuye ariko iyo zose zihuriye hamwe ari eshatu isaha iba imwe ikaba yuzuye, abantu nibahuriza hamwe batitaye ku bihugu baturukamo bizazana amahoro mu bantu”.Akomeza avuga ko kwigisha ubu butumwa ku babyeyi babo no ku bantu babaruta bibagora agasaba ko bibaye ngombwa bashyiraho n’inyigisho z’abantu bakuru.

Betty NDAYISABA Umuhuzabikorwa w’igikorwa cyo kwigisha aba banyeshuri kuvugira mu ruhame no kwitinyuka mu muryango EJO YOUTH ECHO avuga ko icyi gikorwa kiba kigamije kwimakaza umuco w’amahoro ,guca ivangura kandi bagamije ko abana baturuka mu bihugu bitandukanye bahura bakarebera hamwe ibibatandukanya bagaherako bafata inzira yo kubaka ibibahuza.

Agira ati :” ni igikorwa kiba kigamije ko aba banyeshuri bahurira hamwe bagakora ibikorwa byo kumenyana no kwitekerereza hagamijwe kubiba amahoro mu buryo bwo kuganira tudakomerekezanyije, umuntu akamenya itandukaniro rya buri wese mu bitekerezo ariko bagamije guhuriza hamwe aho kugira ngo barwane, ni igikorwa kandi gihuza abana baturuka mu bigo bikorana n’iyi miryango dukorana nayo, aho babanza guhabwa amahugurwa yo kuvugira mu ruhame bakiyandikisha igihe cyazagera abanyeshuri bagahitamo abazajya kubahagararira aribo twakira hano”.

Akomeza agira ati :”aba bana bahawe igiseke kibumbatiye umuco w’u Rwanda aba bana bagomba kuzajyana icyi giseke mu bihugu byabo nk’ikimenyetso cy’uko mu Rwanda hari umuco”.

Naho ku birebana no kuba izi nyigisho zahabwa n’ababyeyi babo Betty NDAYISABA Avuga ko bagiye kubitekerezaho bakareba niba byashoboka ko bikorwa gusa agahamya ko iyo bahaye ubutumwa urubyiruko baba bizera ko bugera no ku babyeyi babo.

Agira ati :”Ni ikindi kintu gikeneye kwigwaho ariko twe twibwirako nk’uko urubyiruko aribo bantu dufite benshi iyo tubahaye ubutumwa tuba twizera ko bugera no ku babyeyi babo”.

Ni igikorwa gisozwa aba banyeshuri bombi bahurira mu cyiswe Communique aha buri munyeshuri akavuga ibibazo byugarije igihugu cye akanavuga uko cyakemuka hagamije kubiba amahoro mu bihugu byabo.

Twabibutsa ko icyi gikorwa kibaye ku ncuro ya 6 aho uyu mwaka cyabereye mu Rwanda bikaba bitegenyijwe ko umwaka utaha kizabera muri kongo Kinshasa, icyi gikorwa kikaba gitegurwa n’umuryango EJO YOUTH ECHO ufatanyije n’ imiryango 6 ariyo Vision Jeunesse nouvelle, never again Rwanda muri kongo hari club des Jeunes pour la vie muri Uganda hari life concern n’i Burundi hari Sojepai.

Yanditswe na Anaclet NTIRUSHWA

Duhe ibitekerezo
Qui êtes-vous ?
Votre message
  • Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

Abafatanya bikorwa