AGEZWEHO
Accueil > > Amakuru > > Byari amarira n’umubabaro ubwo basezeraga ku mubyeyi w’umunyamakuru BYISHIMO (...)
Byari amarira n’umubabaro ubwo basezeraga ku mubyeyi w’umunyamakuru BYISHIMO Espoir
2019-07-23 19:47:04 , par NTIRUSHWA Anaclet
Share Button

Mu muhango wo gusezera ku mubyeyi wa BYISHIMO Espoir wabereye mu gihugu cya Kenya abantu banyuranye baranzwe n’umubabaro n’agahinda batewe no kubura umubyeyi wari ingirakamaro

Ni umuhango wabereye mu gihugu cya Kenya kur’uyu wa mbere tariki ya 22 Nyakanga 2019, Byishimo Espoir umunyamakuru wa Autentic Radio na Autentic Television usanzwe aba mu Rwanda akaba nawe yaherekeje umubyeyi we nyuma yo gufata indege akerekeza Kenya mu mpera z’icyumweru gishize.

RUHANGA Eliya NTEZIRYAYO wamaze gutabaruka yavutse tariki ya 1 Mutarama 1954 akaba yaritabye Imana kur’uyu wa 16 Nyakanga 2019 akaba yaherekejwe n’abatari bake ndetse abagize icyo bavuga bose bakaba bagarutse ku myitwarire myiza yamuranze.

Abatari bake banyuze ku mbuga nkoranyambaga zabo bagerageje kwihanganisha Uyu munyamakuru BYISHIMO Espoir ndetse banamwifuriza gukomera muri ibi bihe bitoroshye byo kubura umubyeyi we.

Bigizi Gentil umuririmbyi ukunzwe n’abatari bake hano mu Rwanda ndetse no hirya yarwo akaba yagize ati :’ Humura nshuti. Yesu agukomeze twese niyo nzira. Papa wacu aruhukire mumahoro adashira.naho abanyamakuru nka Calvin Mutsinzi na na Mukazayire Youyou bakaba nabo bamwihanganishize ndetse bakamukomeza bamwereka ko bari kumwe nawe mu magambo anyuranye.

Kurikira mu mafoto uko byari byifashe mur’uyu muhango wo gusezera bwa Nyuma ku mubyeyi wa BYISHIMO Espoir (Happy) ariwe RUHANGA Eliya NTEZIRYAYO. BYISHIMO Espoir na mushiki we mu muhango wo guherekeza umubyeyi wabo Nguwo Umunyamakuru BYISHIMO Espoir asezera bwa nyuma ku mubyeyi we Umunyamakuru BYISHIMO Espoir ashyira umusaraba ku mva y’umubyeyi we

Ukuri.rw twifatanyije namwe kandi tubifurije gukomera muri ibi bihe bitoroshye byo kubura umubyeyi.

Duhe ibitekerezo
Qui êtes-vous ?
Votre message
  • Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

Abafatanya bikorwa