AGEZWEHO
Accueil > > Amakuru > > Expo 2019 izagabanya umurongo wajyaga ugaragara mu kwinjira
Expo 2019 izagabanya umurongo wajyaga ugaragara mu kwinjira
2019-07-19 21:29:00 , par NTIRUSHWA Anaclet
Share Button

Ku bufatanye na Mtn abategura imurikagurishwa mpuzamahanga Expo-Rwanda 2019 ngo izakuraho imbogamizi zirimo no kuba abantu bajyaga batinda batonze imirongo binjira aho ubu bazajya berekana ubutumwa bw’uko bishyuyekuri Momo bagahita binjira nta muvundo.

Kur’uyu wa 19 Nyakanga 2019 mu kiganiro n’abanyamakuru abashinzwe gutegura Urugaga rw’abikorera mu Rwanda PSF ari nabo bategura Expo bari kumwe n’abakozi ba MTN batangaje ko bimwe mu bizaranga imurikagurishwa mpuzamahanga rya 2019 ari uguha serivisi nziza kandi zinoze aho nta gutinda ku mirongo abantu binjira nk’uko byagiye bigarukwaho na benshi.

Aba batangaje ko mu imurikagurisha ry’uyu mwaka, kwinjira bizaba byoroshye aho abantu bazajya bishyura binyuze mu buryo bwa mobile money. MTN ivuga ko hateguwe ubufasha bwose buzatuma imirongo idacikagurika nk’uko bimaze iminsi bivugwa ndetse hakazabaho no gufasha no gusobanurira abantu banyuranye kugira ngo iki gikorwa kizagende neza kandi kinogere buri wese uzitabira iri murikagurishwa.

Kuri iyi ncuro kwinjira bizajya bisaba ko wishyura ukoresheje telephone, ibi bikaba ari igisubizo kuko ushobora kwishyurira aho uri n’igihe ushakiye, ukaba wanagururira undi muntu itike nk’uko bisobanurwa n’umuvugizi w’urugaga rw’abikorera mu Rwanda, Ntagengerwa Theoneste.

Agira ati “Ibi bizagabanya imirongo y’abagura amatike bagiye gusura imurikagurisha, hakiyongeraho no kumenya umubare nyakuri w’abarisura ndetse ibihombo byajyaga bituruka n’ihererekanywa y’amafaranga bigabanuke.”

Naho Ushinzwe serivisi za Mobile Money muri MTN, Rutagengwa Arthur we avuga ko nta mbogamizi zizabaho mu birebana n’ikoreshwa rya telephone dore hari igihe abakoresha telephone bishyura baba benshi bigatuma umurongo ucikagurika cyangwa ugahagarara aho agira ati :”ibyo byatekerejweho nta kibazo kizabaho na gito kuko natwe tuzaba turi maso tubikurikiranira hafi”.

Harabura iminsi 3 gusa kugira ngo imurikagurisha mpuzamahanga rya 22 ritangire rikazabera aho risanzwe ribera i Gikondo, abarishinzwe bakaba batangaza ko ibikorwa byo gutunganya aho rizabera bimaze kugera ku kigero cyo hejuru ku buryo nta mbogamizi n’imwe yatuma itariki yo kuritangiza ihinduka .

Twabibutsa ko iri ari imurikagurishwa rigiye kuba ku ncuro ya ya 22 aho biteganyijwe ko rigomba gutangira tariki 22 Nyakanga, rikazasozwa ku ya 11 Kanama uyu mwaka wa 2019.

Yanditswe na Anaclet NTIRUSHWA

Duhe ibitekerezo
Qui êtes-vous ?
Votre message
  • Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

Abafatanya bikorwa