AGEZWEHO
Accueil > > Amakuru > > Paster Christopher agiye gushyira hanze indirimbo yise”Ibyaremwe (...)
Paster Christopher agiye gushyira hanze indirimbo yise”Ibyaremwe byose”
2019-07-17 19:22:12 , par NTIRUSHWA Anaclet
Share Button

Paster Christopher umuhanzi uririmba indirimbo zihimbaza Imana yamaze gutangaza ko agiye gushyira hanze indirimbo nshya aho avuga ko ibi bizaba nyuma y’icyumweru kimwe gusa aho iyi ndirimbo izaba yitwa “IBYAREMWE BYOSE”.

Iyi ndirimbo ye nshya yise ’IBYAREMWE BYOSE’ izaba ikubiyemo ubutumwa bwibutsa abantu kwiringira Uwiteka kuko hejuru ya byose hari imbaraga z’Imana ishobora byose kandi ko arizo zaremye byose.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 17/07/2019 ni bwo Umuhanzi akaba n’ Umupasitori “Pastor Christopher” yahamije ko indirimbo yaramaze iminsi akora ko yarangiye avuga ko nyuma y’iminsi micye abantu bari butangire kuyumva hirya ni hino , akaba anahamya ko ikoranye ubuhanga doreko yakonzwe n’umwe mubatunganya indirimbo unzwi ku izina rya Producer Gaby

Abajijwe impamvu iyi ndirimbo yayise IBYAREMWE BYOSE Paster Christopher yagize ati :” impamvu iyi ndirimbo nayise “Ibyaremwe byose” nashakaga kubwira abantu ko buri cyaremwe cyose gifitiye umumaro ikindi bityo ko abantu dukwiye kwigira ku byo tubona kuko byose ari magirirane ntakibeshejeho ubwacyo na kimwe”

Akomeza avuga ko ibyaremwe byose bikwiye ku twereka ko Imana ari inyembaraga kandi ko abantu badakwiye kwiringira ibintu cyangwa abantu ahubwo avuga ko abantu bakwiye guhanga amaso Imana kuko byose bizarangira hagasigara imbaraga z’Imana kuko ariyo muremyi wa byose.

Paster Christopher ni umuhanzi akaba n’umwe mu ba Paster bakomeye hano mu gihugu cy’u Rwanda yamenyekanye mu gucuranga igikoresho kizwi ku izina rya SAXOPHONE aho yaje kuzamurwa cyane n’ imwe mu ndirimbo ye yasubiyemo inzwi ku izina rya ’NDIHO’,akaba agiye gushyira hanze indi ndirimbo kandi ngo akomeje urugendo.

Duhe ibitekerezo
Qui êtes-vous ?
Votre message
  • Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

Abafatanya bikorwa