AGEZWEHO
Accueil > > Amakuru > > RWEZAMENYO : Abana bimfubyi barokotse Jenoside batishoboye barashimira (...)
RWEZAMENYO : Abana bimfubyi barokotse Jenoside batishoboye barashimira ubufasha bahawe n’abanyeshuli biga muri Saint Joseph Integrated Technical College Nyamirambo
2019-07-01 11:31:57 , par Chief editor
Share Button


Bimwe mu biribwa byahawe aba bana
Abana 6 barokotse Jenoside yakorewe abatutsi 1994 batishoboye batuye mu kagali ka rwezamenyo ya 2 umurenge wa Rwezamenyo akarere ka Nyarugenge barashimira ubufasha bahawe n’abanyeshuli barokotse jenoside biga muri Integrated Technical College Nyamirambo (AERG SAINT JOSEPH NYAMIRAMBO) bwo gusanirwa igisenge cy’inzu yo guturamo ndetse bakabaha n’ibiribwa bibafasha m’ubuzima bw’ibanze harimo isukari ,umuceri n’amavuta yo gutekesha ,ifu y’igikoma n’ifu y’ibigori izwi nka kawunga ndetse bishyurirwa na mituweli yo kwivurizaho.

Batamuriza Marie Rose umwe mubahawe inkuga

Batamuriza Marie Rose ni umwe mu bana bafashijwe n’abanyeshuli biga muri Saint Joseph yishimiye ubufasha yahawe n’abanyeshuli burubyiruko bagenzi be
yagize ati” twishimye cyane kubona abana nkabariya badafite ubushobozi buhambaye batagira n’akazi bigomwa kuri buruse nkeya nabo itabahagije bakadutekereza bakadufasha kuri bike bafite byatweretseko hari abatuzirikana Imana ibahe umugisha. nubwo hari byinshi dukenera tutarabasha kubona bitwereka ko nibindi tuzabigeraho.’’
Batamuriza yakomeje asaba bagenzibe bafite ibibazo nkibyabo kudaheranwa n’agahinda ahubwo bakavuga ibibazo byabo bityo abantu bakabasha kubaba hafi kuko ikibazo utakivuze ntiwabona igisubizo.

Jean de Dieu Umuyobozi ushizwe imibereho myiza y’abanyeshuli muri Saint Joseph Nyamirambo
TUYISENGE Jean de Dieu ashinzwe imibereho myiza y’abanyeshuli biga muri saint joseph yijeje aba bana ko bazaguma kubaba hafi kuko ari igikorwa basanzwe bakora k’ubufatanye n’ubuyobozi bw’ikigo cya saint joseph.

Yagize ati’’ turashimira ubuyobozi bw’ikigo kidufasha umunsi k’umunsi kuri ibi bikorwa byo kuremera abana barokotse jenoside ndetse n’incike za jenoside. turashimira kandi ubuyobozi bw’umurenge wa Rwezamenyo nabwo butuba hafi muri ibi bikorwa bw’urukundo."
Yakomeje asaba ababyeyi muri rusange gushishikariza abana babo igikorwa cyo kwigomwa kugirango urundi rubyiruko bagenzi babo bafite ubuzima bubi babashe kubaho neza.

Umunyamabanga nshingwabikorwa mu Kagali ka Rwezamenyo
AYINKAMIYE ASSIAH umunyamabanga nshigwabikorwa w’akagali ka Rwezamenyo ya 2 yashimiye aba banyeshuli by’umwihariko ubuyobozi bw’ikigo cya saint joseph ndetse n’itorerero ry’Igihugu.
Yagize ati’’aba bana bibana ntabwo navuga ngo bafite ubuzima bubi kuko tubaba hafi hamwe n’abafatanya bikorwa nka saint joseph ndetse n’abaturage muri rusange bakabunganira ariko iki gikorwa kirerekana umusaruro w’ itorero ry’Igihugu kuko izi ni Intore zatojwe kuko iyo umuntu agiye mu itorero atozwa bene uyu muco wo kuremera abatishoboye ni umucyo rero batojwe bikaba aribyo kwishimirwa.’’

Bamwe mubanyeshuli biga Saint Joseph Nyamirambo

Bahawe ibyo kurya bitandukanye ndetse bishyurirwa na Mituweli

Basaniwe inzu yo kubamo ahagana hejuru ku gisenge

Yanditswe na Tuyikuze Hodal

Duhe ibitekerezo
Qui êtes-vous ?
Votre message
  • Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

Abafatanya bikorwa