AGEZWEHO
Accueil > > Amakuru > > Urubyiruko rurishimira umushinga w’itegeko ribemerera kuboneza (...)
Urubyiruko rurishimira umushinga w’itegeko ribemerera kuboneza urubyaro.
2018-12-23 21:05:41 , par
Share Button

Urubyiruko rurishimira umushinga w’itegeko ribemerera kuboneza urubyaro.
By Nzeyimana Viateur.

Ubwo bagiranaga ikiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa 21 Ukuboza 2018, bamwe mu rubyiruko rwaturutse mu bigo by’amashuri yisumbuye, amakuru na za kaminuza hano mu Rwanda bagaragaje ko batewe inkeke n’inda ziterwa abana b’abangavu, zigatuma rimwe na rimwe ubuzima bwabo bw’ejo hazaza bugira ingaruka. Rushyigikiye ko itegeko ryemera gukoresha imiti yo kuboneza urubyaro ryemezwa kuko rusanga ukwifata bigoye.

Inzego z’ubuzima n’imiryango itari iya Leta iharanira ubuzima bwiza nka Health Development Initiative (HDI) ntishyigikiye ko ubuzima bw’abana b’abakobwa bukomeza kwangirika bitewe no kubura ubwirinzi.

Abari muri iki kiganiro bagaragaje ko kwifata aricyo kintu cyakuraho ibi bibazo byose, ariko aho ibihe bigeze bigaragara ko ubu buryo bwanze kuko hakorwa imibonano mpuzabitsina myinshi cyane cyane mu bangavu.

Aha niho havuye igitekerezo cyo kuba hakwigwa ku inononsorwa ry’itegeko ryemerera abana bari munsi y’imyaka 18 gukoresha imiti iboneza urubyaro. Imibare y’ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC igaragaza ko 95% by’ubwandu bw’agakoko gatera SIDA bunyura mu mibonano mpuzabitsina idakingiye.

Kwemerera abakiri bato kuboneza urubyaro ntibivugwa ho rumwe,kuko bigaragara ko bishobora kuba inzira ngari izazamura ubwandu bw’agakoko gatera SIDA n’ubwo inda zo zizaba zagabanutse.

Nyamara mu kurishyigikira, Umwe muri aba banyeshuri IRIBAGIZA Patience yagize ati ; Nk’ i Nyagatare aho dukorera usanga abana b’abakobwa n’abahungu bakora imibonano mpuzabitsina bakiri bato bakira n’isoni zo kwigurira agakingirizo muri butiki cyangwa Farumasi, bigatuma bakorera aho bagatwita. Ariko nihemezwa uburyo bwo kuboneza urubyaro bazajya babujyamo nta soni kuko ubusabye wese siko asomwamo ko agiye gukora iyo mibonano.
Uyu mukobwa kandi ashimangira ko hakenewe ibiganiro hagati y’abana n’ababyeyi ku buzima bw’imyororokere. ”

Ashimangira ko n’ubwo bishimira ishyirwaho ry’iri tegeko, hari ingaruka na none zizabaho nko kuba bamwe bazakora imibonano mpuzabitsina idakingiye bigatuma bahandurira n’izindi ndwara zifatira mu mibonano mpuzabitsina.
Niyonsaba Grace umunyeshuri muri kaminuza y’u Rwanda, asanga iyi miti iboneza urubyaro itazakurura ubwomanzi n’ugukorera aho kuri benshi, ati “Umuco waratakaye, kwifata, gukoresha agakingirizo ntibigikorwa neza, turifuza ko iri tegeko ryemezwa kandi umwana uri munsi y’imyaka 18 akaba yajya kwa muganga atabajije ababyeyi be kuko ahanini usanga batinya ababyeyi cyane cyane iyo bigeze ku ngingo y’ubuzima bw’imyororokere”.

Dr. RUKUNDO Athanase, umuyobozi wa porogramu muryango HDI, nawe yagarutse ku ruhare rw’ababyeyi mu kuganiriza abana babo ku buzima bw’imyororokere ”Ababyeyi nabo barakitinya mu kuganiriza abana ku buzima bw’imyororokere, bituma abana nabo banyura iy’ibusamo ahanini batazi ingaruka bazahuriramo”
Yongera aho ati ”mu 2017 ibihumbi 17 by’abana bari munsi y’imyaka 18 batewe inda babateguye kandi iyi mibare iteye ubwoba, naho mu mezi 6 ya mbere ya 2018, abana bagera ku bihumbi 9 bamaze guterwa inda. Ubu buryo bwo kuboneza urubyaro rero buje hari icyo bwagabanura kuri iyi mibare”

JPEG - 95.8 ko

Hakunze kugaragazwa impungenge z’uko kumva ko abana b’abakobwa bakoze ibibarinda gusama bishobora kuzatuma bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye bityo na bake batinyaga kuyikora nta gakingirizo bakayitinyuka ibi bikazamura ubwandu bw’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina idakingiye nka SIDA bukiyongera.

Kuri iyi ngingo Dr.Rukundo ati “Aho inda yinjirira niho na SIDA yinjirira, Epatite n’izindi ; iyo tubigisha ntitubasaba kuyishoramo, ariko byamaze kugaragara ko Kwifata, ubudahemuka n’agakingirizo (KUBA) yamaze kwanga n’ubwo hari icyo yagezeho kitagayitse. Ariko niba n’agakingirizo kanze nibura bizasange umwana yaraboneje urubyaro”

Imibare igezweho igaragaza ko abagera kuri 57% by’abaturage bose b’u Rwanda ari urubyiruko. Byagaragajwe ko na none mu 2015 urubyiruko rw’u Rwanda rungana na 24.9% rw’abafite imyaka iri hagati y’imyaka 15-24 bakoze imibonano mpuzabitsina, 31.3% by’abayikoze nibo bakoresheje agakingirizo, abasigaye bose bakoreye aho. 4.4% by’urubyiruko rufite imyaka hagati ya 15-24 bagaragaje ko bakoze imibonano mpuzabitsina babihatiriwe (Basambanyijwe) kandi 26.7% byabo nibo bari bafite ubumenyi ku kwirinda agakoko gatera SIDA.

Imibare mishya igaragaza ko abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka y’ubukure(18) bagera ku 17.337 batewe inda mu mwaka wa 2017 ndetse abandi 9.172 baziterwa mu mezi 6 ya mbere y’ukwaka wa 2018.

Duhe ibitekerezo
Qui êtes-vous ?
Votre message
  • Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

Abafatanya bikorwa