AGEZWEHO
Accueil > > Amakuru > > Violette Mukabahizi arizeza abanyarwanda guteza imbere ubukerarugendo no (...)
Violette Mukabahizi arizeza abanyarwanda guteza imbere ubukerarugendo no gukora ubuvugizi ku bya buruse.
2018-08-27 06:07:00 , par Chief editor
Share Button

Violette Mukabahizi avuga ko mu ntara y’amajyepfo barimo gukoreramo ibikorwa byo kwiyamamaza mu myanya igenewe abagore ingana na 30% ngo hose ibikorwa biragenda neza ndetse akaba akomeje kwizeza abanyarwanda ko nibamutorera kuba umudepite azateza imbere ubukerarugendo nk’umusemburo ukomeye w’ubukungu.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wacu ku mugoroba w’icyi cyumweru, yavuze ko muri karere aba ahafite site ebyiri yiyamamarizamo.

Utwo turere twose agenda yiyamamarizamo yereka abaturage by’umwihariko abashoramari amahirwe aba ari mu karere kugirango batinyuke gushora imari kuhashora imari mu bikorwa by’ubukerarugendo, ibi akaba yizera ko byaba umusembura w’iterambere ry’akarere kuko ngo “usanga buri karere kaba gafite ahantu heza hashobora gukurura abakerarugendo.”

Usibye ibyo, anizeza abanyarwanda ko mu gihe azaba atorewe kuba umudepite azanavugira abanyeshuri barangiza amashuri yisumbuye bakabura amahirwe yo gukomeza.

Akaba ashimangira ko mu byo azitaho cyane harimo na gahunda yo kurebera hamwe n’abandi uburyo itangwa rya buruse ku banyeshuri ku banyeshuri bakomeza muri kaminuza ryarushaho kunozwa neza kugirango hatazagira ababura amahiwe yo kubona buruse mu buryo budakwiye.

Impamvu ikomeye muri hahunda ye yibanze ku bukerarugendo ni uko ari inzobere kaba n’umwarimu muri kaminuza yigisha iby’ubukerarugendo, akaba anabifitiye imyamya bushobozi yo mu cyiciro cya gatatu cya kamunuza (Mataster’s).

Violette MUKABAHIZI ari umwe mu bagore barimo kwiyamamariza mu natara y’amajyepfo, ku myanya ingana na 30% iba igenewe abagore mu nteko ishinga amategeko, akaba arimo kwiyamamariza mu ntara y’amajyepfo.

Nk’uko bigaragara ku ngengabihe ya Komosiyo y’amatora, biteganyijwe kwiyamamaza bizarangira kw’italiki ya 1 Nzeri, 2018.

Amatora ku myanya y’abadepite 53 azatangira ku italiki 2 ku baba mu mahanga.
Ku italiki 3 hateganyijwe amatora rusange y’abadepite 53 ku myanya y’abadepite mu Rwanda.

Ku italiki 4 hazateganyiwe amatora y’abadepite ku myanya 2 igenewe urubyiruko, amatora y’abadepite batorwa mu bafite ubumuga, ndetse n’abadepite 24 bagize30% y’abagore.


Voir en ligne : Indi nkuru bisa wasoma : Ibyo wamenya kuri Kandida depite Violette Mukabahizi ushyize imbere ubukerarugendo mu migabo n’imigambi ye

Duhe ibitekerezo
Qui êtes-vous ?
Votre message
  • Pour créer des paragraphes, laissez simplement des lignes vides.

Abafatanya bikorwa